Nyuma y’aho ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 29 Mata, abayoboke b’ishyaka rya PS Imberakuri uruhande rwa Bernard Ntaganda bagera ku icyenda batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Gicurasi bose barekuwe.

Ubwo bafatwaga Polisi y’Igihugu yari yatangaje ko abo abagabo batandatu n’abakobwa batatu bari bafungiye kuri Station ya Polisi ya Nyamirambo nyuma y’aho bafatiwe mu nama mu rugo rwa Me Ntaganda rutuwemo n’umubyeyi we.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege yari yatangaje ko abapolisi bageze kwa Ntaganda bagasangayo abo bantu, ndetse bakabafatana inyandiko zikubiyemo imvugo ikangurira Abaturarwanda kwigomeka ku butegetsi, ndetse kandi bakaba bari banakurikiranyweho kuvogera urugo rw’abandi.

Supt. Badege yari yasobanuye ko ibyo bikorwa bigize ibyaha bihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda aribyo kuvogera urugo, no kugira uruhare mu bikorwa bigamije kugomesha abaturage bibangisha ubutegetsi.

Aba bayoboke nyamara bo bavugaga ko bari bagiye kwa Ntaganda mu rwego rwo kuyagira umubyeyi we, nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga ruhamije ku buryo ndakuka ko Ntaganda agomba gufungwa imyaka ine.

Tuganira n’umwe mu bari bafunzwe witwa Nigirente James yagize ati : “Batubwiye ngo nidutahe tutazongera kuvogera urugo rw’abandi, nta kindi batubwiye”.

Tumubajije ku nyandiko byavugwaga ko baba barafatanywe, yatangarije ko nta nyandiko bafatanye ariko hakaba hari umusaza umwe bafatanye urwandiko rwe ku giti cye ariko rutarebaga bose we akaba atarabashije kumenya ibyari biri muri urwo rwandiko.

Amakuru y’irekurwa ry’aba bantu icyenda bari bafashwe kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt. Badege watangaje ko aba bayoboke barekuwe koko.

Aba bayoboke bari batawe muri yombi harimo bamwe mu bagize komite nyobozi y’iri shyaka rya PS Imberakuri ariko ku gice cya Me Bernard Ntaganda, dore ko iri shyaka rifite n’ikindi gice kiyobowe na Mukabunani Christine.

Andi makuru arambuye ku cyo Polisi ibivugaho, turayabagezaho mu kanya kari buze..