Rwanda: ingamba zo kuyarwanya amavunja
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse ntahakana amakuru avuga ko mu ntara ayobora hakigaragara amavunja gusa ngo hari ibyo ubuyobozi bwakoze mu rwego rwo guhangana n’ubu burwayi akenshi buterwa n’umwanda, gusa n’ubwo avuga ibi muri iyi ntara haracyaboneka abaturage bakibana n’amatungo mu nzu.
Avuga kuri iki cyibazo Guverineri Munyantwari yagize ati “Ikibazo cy’umwanda uvuga ni byo koko cyaragaragaye, kandi ukurikije ingamba zafashwe birimo gukendera ibibazo by’amavunja muri rusange murabizi mu Rwanda, ariko se ni bangahe bambaraga inkweto? N’amavunja tuvuga muri icyo gihe nta rugo rutagiraga igikwasi.”
Uyu muyobozi kandi yemeza ko hari intambwe igaragara yatewe mu guca amavunja, avuga ko ari byiza kuba abayobozi b’inzego z’ibanze bemeye ko bagiye guhagurukira ikibazo cy’umwanda.
- Amavunja akenshi akururwa n’umwanda
Munyantwari akomeza avuga ko guhindura imyumvire ku bayobozi b’inzego z’ibanze bidahagije asaba ko n’abaturage bahinduka.
Yagize ati “Kuba abayobozi bahinduye imyumvire ariko abaturage ntibatere intambwe ntacyo byatanga kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wenyine ntabwo ahagije kugira ngo ibikorwa bihinduke hakenewe ko n’abo bayobora imyumvire ihinduka.”
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Izuba Rirashe ngo mu ntara y’amajyepfo
haracyagaragara uduce tumwe na tumwe turangwamo isuku nke ndetse no kurarana n’amatungo bifatwa na bamwe nk’imwe mu ntandaro z’indwara zikomoka ku mwanda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi yemeza ko muguhashya iyi ndwara hari uburyo bushya buzitabaza murimo no mkwifashisha abajyanama b’ubuzima.
yagize ati”Twaje gusanga hari inzego tutifashisha ugasanga tuvunika cyane, ariko ubu tugiye kujya tuzifashisha k’abanjyana b’ubuzima n’abandi.”
Mu minsi ishize hirya no hino mu gihugu hagaragaye umukwabo wo guhandura amavunja abayarwaye.
Kuba hari uduce tumwe na tumwe tw’u Rwanda tukigaragaramo amavunja,hari ababifata nk’ikintu kidasanzwe.Babihere ku iterambere ryihuse rigaragara muri iki gihugu bakavuga ko bitumvika kubona hari umuntu urwaye iyi ndwara ikomoka ahanini ku mwanda.