Umuriro watse ugurumana mu buryo butunguranye ku buryo kuwuzimya byagoranye (Ifoto/Irakoze R.)

Ibikoresho by’agaciro kabarirwa muri miliyoni zigera kuri 50 byakongokeye mu iduka ryo mu Mujyi wa Kibungo ho mu Karere ka Ngoma, kuri uyu wa 22 Gicurasi.

Nta mpamvu nyakuri yatangajwe y’icyaba cyateye iyi nkongi yibasiye iduka ry’uwitwa Kazubwenge Jean Damascene.
Abari aho biba, bavuze ko nyir’iduka, Kazubwenge yari yicaye hanze ari gukina igisoro na bagenzi be, ni uko yumva ibintu biraturitse, yirutse ngo arebe asanga iduka riri kugurumana.
Umwe mu bari aho yabwiye umunyamakuru w’Izuba Rirashe ko iyi nkongi yabaye mu buryo butunguranye cyane, ariko ko ishobora kuba yatewe n’insinga z’amashanyarazi zahuye zikaka zigakongeza ibicuruzwa byari biri mu bikarito.
Yagize ati “Bigitangira Kazubwenge yagiye ajya kureba ibintu bituritse asanga iduka ryafashe n’umuriro. Yahise aba nk’utaye umutwe, agerageje gushaka kwitamo ngo agire ibyo yarokora, abantu baramufata kuko umuriro wari wamaze kuba mwinshi cyane.”
Bikiba, abantu bahise bahurura, bamwe bashungera, abandi batabara ngo barebe ko hari ibyo barokora.
Iduka ryafashe n’iyi nkongi ryegereye ikigo cya Gisirikare, rikaba riri mu Mujyi wa Kibungo rwagati.
Risanzwe ribamo ibikiresho bihenze by’amoko yose byo nzu, birimo amasorori, amasafuriya, ibirahuri, amatase n’ibindi. Niho benshi mu Banyakibungo bahahiraga nk’uko abahatuye babivuga. Iduzeni ya kimwe mu bisorori yaguraga agera ku bihumbi mirongo itanu (50.000Frw).
Ibikoresho hafi ya byose byari biririmo byahiye biratokombera bihinduka umuyonga, ku buryo akimara kubona ibi, nyir’iri duka yabaye nk’uhahamuka, ahita ajyanwa mu kigo cya gisirikare kwitabwaho mu buryo bwihariye.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagerageje kuvugana n’Umuvigizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, ariko ntiyafata telefone ye igendanwa.
Mu masaha ya saa saba, Kizimyamoto yaturutse i Rwamagana yaje mu butabazi, inanirwa kwaka nk’uko abaturage bari bahari muri ayo masaha babivuga.
Ariko Umuyobozi wa Sitasiyo ya Ngoma, Superintendent Paul Byuma we yabwiye iki kinyamakuru ko yaje kwaka inagira uruhare runini mu kuzimya uyu muriro.
Ati “Yagobotse cyane, kuko uko amazu yubatse iyo kizimyamoto itahanahagera, iyahiye yari gukongeza andi menshi.”