Abakoreraga Akarere ka Gikonko bategereje imperekeza amaso ahera mu kirere
Aho bakoreraga mu cyari Akarere ka Gikonko ubu ni ibiro by’Umurenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara (Ifoto/Nshimiyimana E.)
Bamwe mu bahoze ari abakozi b’icyari Akarere ka Gikonko, ubu ni mu Karere ka Gisagara, baravuga ko imyaka ibaye 6 bagitegereje amafaranga y’imperekeza bavuga ko ngo bari bijejwe.
Ubusanzwe imperekeza iteganywa mu mategeko y’umurimo no 86/2013 ryo kuwa 21/09/ rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, bityo ngo igahabwa ugeze mu zabukuru ndetse n’abasezererwa mu mirimo kubera impamvu za Leta, ngo bagahembwa kuva ku kwezi kugeza ku mezi 6 bahabwa amafaranga angana n’umushahara bahembwaga, nyuma bakabona kubona imperekeza nyir’izina.
Aba, baravuga ko bayoberwa aho amafaranga bari basezeranyijwe yarigitiye ngo kuko ahagana mu mwaka wa 2009 batekerezaga ko bagiye kuyabona, nyuma y’aho itangazo rya Minisitiri w’Umurimo ryari ryasohotse mu Mvaho Nshya no 2097 yo kuwa 19-22 Gicurasi 2011 urup.29 ryabasabaga kuzuza ibisabwa ngo bayahabwe.
Iri tangazo ryasabaga ko ngo abasezerewe mu mirimo ku mpamvu za Leta bageze muri 530 mu gihugu hose bagombaga kuzuza ibisabwa birimo ibaruwa yabemereye akazi, iyabasezereye mu kazi, ngo hakarebwa igihe umuntu yatangiriye akazi n’igihe yakarangirije bakajyana icyerekana umushahara umuntu yahembwaga (Extrait de Paie) ndetse na numero yo guhemberwaho.
Nubwo ngo bihutiye kubikora, abageze muri 23 bahoze bakorera icyari Akarere ka Gikonko baribaza aho aya mafaranga yaba yararigitiye.
Igihe bamaze bategereje iyi mperekeza gituma bavuga ko bari mu rujijo kuko ngo nubwo basabwe kuzuza ibisabwa bari basezerewe mu mwaka wa 2006, ubwo ivugurura mu buyobozi ryatangiraga ari na ryo ryatumye batakaza akazi.
Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Barihuta J M V, umwe muri bo wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’icyari Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Gikonko, yagaragaje gushidikanya mu byo yavugaga.
Yagize ati “Twarategereje turaheba nkeka ko ikibazo cyaba kiri mu gihugu muri rusange cyangwa se wenda bakaba barayatanze ku Turere ngo buri Karere kajye kishyura ukwako. Muri Gisagara ntawe bayahaye.”
Bavuga ko ngo mu minsi ishize bagiye kureba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Karekezi Leandre ngo bamubaze uko byagenze, maze na we ngo akabasaba kuganira n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, akababwira ko ngo Minisiteri ishobora kuba yarabariye.
Bemeza ko ngo nta handi babajije ariko bakavuga ko ngo bishoboka ko Akarere ntayo kabonye, ngo kuko katari kuyabona maze ngo kabasabe kujya kubaza Minisiteri.
Burindwi Antoine wari ushinzwe ibikorwa by’amazi isuku n’isukura muri aka Karere, nawe avuga ko ngo ayoberwa uko byagenze.
Yagize ati “Turi abakozi benshi twahagaritswe ku kazi tubwirwa ko ngo tutakiri abakozi b’Akarere bitewe n’ibura ry’umurimo, kandi twasabwe kuzuza ibisabwa ngo tuyabone ariko bimaze kuyoberana.”
Gusa avuga ko ngo amakuru afite ari uko ushinzwe abakozi mu Karere ka Gisagara ngo yandikiye Minisiteri y’Abakozi asaba ko ikibazo cyabo cyakurikiranwa.
Ku makuru adahamya neza, avuga ko ngo yumvise ko ahandi bayabonye. Yagize ati “Njya numva amakuru ko ahandi ngo bayabonye ariko sinabihagaragaho.”
Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Karekezi Leandre yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko nta mafaranga Akarere kigeze kakira yo guha abari abakozi.
Yagize ati “Ufite ikibazo twamufasha ariko ntekereza ko iyo mperekeza n’iyo yaza itashyirwa kuri konti y’Akarere ahubwo yanyuzwa kuri konti ya nyirayo.”
Nyamara nubwo bagitegereje ngo gufashwa na Minisiteri y’Umurimo kubona imperekeza, Ntagungira Alexis Umuyobozi w’imicungire y’abakozi ba Leta muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, avuga ko atari Minisiteri itanga imperekeza ku bakozi basezerewe.
Yagize ati “Ibyo ntitubizi kuko imperekeza itangwa n’umukoresha ntabwo itangwa na Minisiteri, kandi ubundi imperekeza ntabwo yakagombye kurenza umwaka. Ubwo rero sinumva ukuntu byavuye mu mwaka wa 2006 bikagera uyu munsi,”
Ntagungira avuga kandi ko ngo mu gihe Akarere kabona katayafite mu ngengo y’imari kanategereza undi mwaka w’ingengo y’imari.
Ku bijyanye no gukorerwa ubuvugizi n’Akarere, avuga ko ngo ibyo Akarere kavuga bitashoboka, ngo kuko katayobewe ko ari ko kagomba kubaha imperekeza.
Yemeza ko ngo imperekeza ishobora kuregerwa no mu nkiko, ariko avuga ko ngo Akarere mu gihe kemera ko bari abakozi bako bashobora kubateganya mu ngengo y’imari y’ubutaha.