Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubera imiterere mibi y’umuhanda ujya Kanzenze-Mudende-Bugeshi, hari ababyarira mu nzira cyangwa bagakuramo inda berekeza ku kigo nderabuzima cya Bugeshi cyangwa ku bitaro bya Gisenyi.

 

Aba baturage bavuga ko kubona imodoka itwara umurwayi cyangwa umubyeyi ugiye kubyara bigorana n’uyibonye ikamugeza ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro yarembye, ahanini bitewe n’umuhanda mubi wuzuyemo amabuye y’amakoro.

Uwitwa Turimumukiza Willy wo mu murenge wa Bugeshi yagaragaje ko uyu muhanda ugira ingaruka ku bakeneye serivisi z’ubuzima zitangwa n’ikigo nderabuzima cya Bugeshi n’ibitaro bya Gisenyi.

Yagize ati “Kuvana umurwayi warembye hano dutuye umujyana kwa muganga biragoranye, niyo ubonye imodoka imugezayo yazahaye kubera umuhanda mubi, iyo atwite hari igihe inda ivamo cyangwa ikavuka igihe kitageze.’’

Undi witwa Ingabire Claudine yongeyeho ko imodoka icundagura umubyeyi uri ku bise kubera umuhanda mubi bikaba byamuviramo gukuramo inda.

Yagize ati “Ndabazi benshi bagorwa no kubona uko bagera kwa muganga kuko imodoka zitinya uriya muhanda wuzuyemo amakoro. Ubwo nyine babyarira mu rugo cyangwa mu nzira.”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bugeshi, Ngiramubanzi Murego, yemeje ko uyu muhanda ubangamiye serivisi zitandukanye harimo iz’ubuzima batanga, akavuga ko ibyo kubyarira mu nzira no gukuramo inda bishoboka ariko ko bigoye kwemeza ko umuhanda ariyo mpamvu nyamukuru.

Yagize ati “Nibyo koko hari umuhanda mubi cyane cyane iyo imvura yaguye ntabwo ari imodoka yose yajyayo, birabangamye kuhagera umurwayi ashobora kuhagera yazahaye, kubyarira mu nzira bibaho ariko biragoye kuvuga ngo byatewe n’umuhanda cyangwa ko Atari wo.’’

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu nta mubare ntashidikanywaho bafite w’ababyarira mu nzira cyangwa bakuramo inda.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu, Kaduhoze M.Jeanne, avuga ko uyu muhanda babizi ko ubangamye, bakaba barawushyize ku rutonde rw’imihanda igomba gukorwa mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Hari gukorwa imihanda myinshi, uriya muhanda wa Kanzenze-Mudende-Bugeshi ntabwi uragerwaho ariko biri muri gahunda. Nibihangane mu gihe kitarambiranye cyane uraba wakozwe nubwo tutarabona amafaranga twemerewe n’ibigo bitandukanye yo kwifashisha dufasha gukora ibikorwa bitandukanye.’’

Akarere ka Rubavu kagaragaramo imihanda itoroheye abahagenda. By’umwihariko mu mujyi wa Rubavu haboneka imihanda myinshi yadindiye.

Umuyobozi w’akarere avuga ko iyo mihanda itari muri gahunda y’ibizakorwa n’akarere ahubwo ko Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) ku bufatanye n’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi hamwe n’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (CEPGL) ariyo yari yiyemeje kuyikora gusa ikaza kudindizwa na Rwiyemezamirimo wananiwe kuyubaka yamburwa isoko rihabwa undi uzayikora vuba.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu, Kaduhoze M.Jeanne

Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbaturage bo mu murenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubera imiterere mibi y’umuhanda ujya Kanzenze-Mudende-Bugeshi, hari ababyarira mu nzira cyangwa bagakuramo inda berekeza ku kigo nderabuzima cya Bugeshi cyangwa ku bitaro bya Gisenyi.   Aba baturage bavuga ko kubona imodoka itwara umurwayi cyangwa umubyeyi ugiye kubyara bigorana n’uyibonye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE