NyiransabimanaVestine yabenze umusore amumenaho aside
NyiransabimanaVestine w’imyaka 36 y’amavuko amaze amezi agera kuri ane arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK) kubera gutwikishwa acide na Twizeyimana Ephrem w’imyaka 27 wifuzaga ko amubera umugore.
Nguku uko umusore yamugize
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru tumusanze mu cyumba arwariyemo muri sallle ya 7 mu cyumba cyahariwe abarwaye ubushye Nyiransabimana avuga ko Twizeyimana ajya kumutwikisha acide hari hashize igihe gito amusabye ko yazamubera umugore ariko undi akamuhakanira kuko yari afite undi musore .
Uko yamusutseho aside
Uyu musore wanzwe ajya kumumenaho aside yamusanze murugo rwe ari kumwe n’umushyitsi n’abana be 2 ,azakumubwira ko yamushyirira agakarita ka TIGO muri telefoni ye kuko iye yari yazimye,hanyuma akamuterefonira umuntu yashakaga cyane,ariko amubwirako byaba byiza bagiye hanze kuko televiziyo yasakuzaga cyane,Vestine yarabyubahirije barasohoka bageze hanze agiye kumva yumva amumennyeho ibintu bishyushye mu maso bimanuka umubiri wose birahatwika.
Vestine yaba yarabenze uyu musore
Vestine iyo umubajije icyo umusore yamujije akubwira ko ari uko yamwangiye urukundo kuko yari afite undi,umusore nawe ngo yigeze kumuhamagara nyuma yo kumutwika amubwirako yamwanze ko ari umukene nawe amugize atyo kugirango atazabona umukunda.
Ese abazi vestine bo batangaza iki kucyo bapfuye?
Nyuma yo kumva ko icyo bapfuye kidasobanutse neza umunyamakuru w’umuseke.com yashatse bamwe mubazi Vestine bakoranaga nawe kuri CHUK batubwira ko vestine yakundanaga na Ephrem(uyu wamumennyeho aside we wakoraga akazi kubu security muri Intersec) akaza kumwanga agashaka undi umusore banakoranye ubukwe,mu bushakashatsi bwacu harimo umwe watubwiye ko yaba yaramufashije no mu kwiga kwe igihe yigaga muri KHI,ishuri rikuru ry’ubuforomo,nubwo Vestine tumubaza we abihakana avuga ko yize ku nguzanyo ya Leta.
Vestine se yitaweho ate muri CHUK?
Nkuko nawe abyitangariza dore ko ibi bitaro bimuvura ari nabyo byari umukoresha we kuko yakoraga muri farumasi ya CHUK,avuga ko ntako batagize ngo bamufashe dore ko aho yari yahiye mu maso abaganga bamaze gukata uruhu rwo ku itako inshuro 2 zose bakazomeka mu maso(skin grafting).
Akeneye umuhumuriza nuwamufasha
Vestine akomerewe n’imiti yandikirwa n’abaganga kandi kenshi na kenshi RAMA itayishyura. Aha yatanze urugero rw’umuti yisiga mu maso witwa Isobethodine iodine 10% crème ugura amafaranga 12 000 kandi awisiga kabiri mu cyumweru.
Nyiransabimana Vestine yagize ati: “Umuntu ufite umutima utabara yamfasha nkabasha kuva mu bibazo n’amakuba ndimo, Imana yazamwituraâ€.
Nk’uko Vestine yabitangaje, umugiraneza wese wakwifuza kumufasha yabinyuza kuri konti numero 403107659011 iri muri Banki y’Abaturage kuko yavuganye n’abahinde bavuriraga CHUK bamubwira ko bamuvura amaze gukira ibisebe byo mumaso; bamubwiye ko bashobora kumubaga aramutse abasanze mu Buhindi.
Icyo gikorwa ngo cyatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni esheshatu (6 000 000 frws). N’ubwo ayo mafaranga nayo ubwayo atari macye, aracyafite undi mutwaro wo kwishyura ibitaro amezi ane amazemo, dore ko atarakorerwa inyemezabwishyu .Ushobora kandi kumubona kuri numero 0788511830 ya MTN, cyangwa kuri TIGO 0728511830.
SOURCE: UMUSEKE.COM.