Kubera ibyaha bijyanye n’imyivumbagatanyo yabaye mu gihugu cya Misiri ubwo yashakaga guhirika Hosni Mubarak , Mohamed Morsi wari warabaye Perezida wa mbere w’iki gihugu watowe mu buryo bunyuze muri demokarasi, yamaze gukatirwa igihano cy’urupfu kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mugabo wigeze gukatirwa imyaka 20 y’igifungo mu minsi ishize azira ibyaha by’ubwicanyi byabaye mbere y’uko ahirikwa ku butegetsi muri 2013, yakatiwe urwo gupfa mu rubanza yareganwamo n’abandi bahoze ari abayobozi mu nzego zitandukanye mu gihe yatezaga imvururu akanafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kubs Perezida wa Misiri, aba barenga 100 nabo bakaba bakatiwe ibihano bitandukanye.

Mohamed Morsi ni Perezida wa gatanu w’igihugu cya Misiri, akaba yarayoboye iki gihugu guhera tariki 30 Kamena 2012 kugeza tariki 3 Kamena 2013, akaba yarakuwe ku butegetsi na Field Marshal Abdel Fattah el-Sisi nyuma y’imvururu zabaye muri 2013 bigatuma anahita ahirikwa ku butegetsi. Ibyaha byatumye akatirwa urwo gupfa, yabikoze mbere gato yo kuba Perezida ubwo yashakaga guhirika Perezida Hosni Mubarak