Bamwe mu bayoboke b’ishyaka rya PS Imberakuri batawe muri yombi
Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 29 Mata nibwo abayoboke b’ishyaka rya PS Imberakuri uruhande rwa Bernard Ntaganda bagera ku icyenda batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu.
Amakuru atugezeho yemeza ko ibi byabereye mu Murenge wa Nyamirambo haruguru gato ya Hotel Baoba aho imodoka za polisi zigera kuri enye arizo zari muri icyo gikorwa, ndetse nyuma gato ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo abo bayoboke bashyizwe mu modoka bahita bajyanwa kuri Station ya Polisi I Nyamirambo.
Mu gushaka kumenya uko byagenze twahise tubaza bamwe mubari aho ariko ntawabashije kugira icyo adutangariza, twahise tujya aho abo bayoboke bafatiwe mu rugo kwa Nyina ubyara Bernard Ntaganda dusanga ari murugo ariko tuvugana n’umwe mu baturanyi be wari uri ku irembo ariko yanga ko dutangaza amazinaye.
Yagize ati :†Aba bari bari mu nzu mu gihe mukecuruwe ndetse natwe twari turi hanze maze duhita tubona polisi zirinjiye zijya mu nzu, zisanga abarimo n’uko zibaka ibyo bari bafite byose birimo impapuro bari bafite ariko ntabwo nzi ibyari byanditseho n’uko bahita babajyana.â€
Aba bayoboke nyamara bo bavugako ngo bari bagiye gusura no kuyagira Nyina wa Bernard Ntaganda uwari Perezida w’Ishyaka ryabo, nyuma y’aho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Urukiko rw’Ikirenga rufashe icyemezo ndakuka ko Ntaganda agomba gufungwa bidasubirwaho imyaka ine y’igifungo igihano yari yarafatiwe n’Urukiko rukuru ndetse akanatanga ihazabo y’amafaranga ibihumbi ijana.
Abatawe muri yombi ni bamwe mu bagize inzego z’ubuyobozi bw’iri shyaka ku ruhande rwa Ntaganda. dore ko hari urundi ruhande ruyobowe na Mukabunani Christine.
Abafashwe ni Mukarurema Marie Chantal, Mpakaniye Deny, Niyitegeka Protais Umunyamabanga uhoraho, Shadia, Sinyigenga Beatrice Vice-President wa kabiri, Nigirente James ushinzwe ubukangura mu mujyi wa Kigali, Ndamira Jean Claude President w’Umujyi wa Kigali na Twahirwa Jean de la Croix n’undi umwe tutabashije kumenya izina rye.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko abo abagabo batandatu n’abakobwa batatu biyita abayoboke b’ishyaka PS Imberakuriishami rya Ntaganda Bernard bafungiye kuri Polisi Station ya Nyamirambo guhera ejo k’umugoroba nyuma y’aho bafatiwe munama murugo kwa maitre Ntaganda rutuwemo n’umubyeyi we.
Nk’uko ngo Nyina wa Ntaganda mukecuru w’imyaka 92 yabitangarije Polisi, abo basore n’inkumi nyuma y’ibyumweru bibiri bari baje guteranira iwe ngo abasaba kutazagaruka ariko ejo baranga baraza bitwaje ko baje kumusura no kumwihanganisha nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rushimangiriye igifungo cy’imyaka ine Ntaganda yakatiwe.
Umuvugizi wa Polisi yatangaje ko abapolisi bageze kwa Ntaganda basanga yo abo bantu ndetse babafatana n’inyandiko zikubiyemo imvugo ikangurira Abaturarwanda kwigomeka kubutegetsi.
Supt Theos Badege yasobanuyeko ibyo bikorwa bigeze ibyaha bihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda aribyo kuvogera urugo, no kugira uruhare bubikorwa bigamije kugomesha abaturage bibangisha ubutegetsi.
Polisi y’Igihugu iraboneraho umwanya wo kwibutsa abaturage bose ko ihame ryo kubahiriza amategeko rigomba gushimangirwa cyane cyane ko rirengera inyungu z’abaturage muri rusange n’uburenganzira bwa buri muntu.
Polisi kandi iributsa abantu ko mugihe cyo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994, ifite n’insanganyamatsiko yo kwigira ku mateka twubaka ejo hazaza, atari bwo abantu cyane cyane biganjemo urubyiruko bakwishora mubikorwa n’inyandiko z’ivangura n’amacakubiri.
Iperereza rirakomeje hegeranwa ibimenyetso, harebwa n’uruhare rwa buri wese muri ibyo bikorwa ndetse n’intego yabyo.
Birababaje kubona igipolisi cy’u Rwanda gikomeje guhohotera abatavugarumwe n’ubutegetsi mu gihe baba bashaka gusura umwe muri bo cyangwa undi wese baba bifuza gusura. Ibi ni urukozasoni ku gipolisi no ku gihugu kwirirwa gihiga abanyagihugu ku buryo bugeze hariya bitarigeze bibaho mu Rwanda.
Abakunda u Rwanda nimutabare amazi atararenga inkombe.
Sunday Darious Inyenyerinews Kigali.
ARIKO IBI BIRIMO KUJIJSHA NTABWO ABANTU BAJYA KUYAGIRA UMUNTU NGI AGUME HANZE BO BAJYE MU NZU KANDI BARI KUBA BAFATANYWE UDUCUPA CYANGWA UDUCUMA TURIMO IBYO BANYWA KUKO NTA WUYAGIRA UNDI AMAGAMBO GUSA CYANGWA IMPAPURO. UMWANZURA NI UKO BARI MU NAMA. BYABA BYIZA BAGIYE BAKORERA INAMA AHAGARAGARA KANDI BAKABISABIRA UBURENGANZIRA. HAKWIYE KO ABAKORA POLITIKI BAJYA BAGIRA ZA ENGEGEMENTS ZIGARAGARA ATARI AMATIKU N’UBUTRIRIGANYA. NI NACYO GITUMA USANGA ARIKO ABANYARWANDA BENSHI BATEYE KUKO ARI BYO BAKURIYEMO. U RWANDA RWARAGOWE KWELI.
Nini baada ya nice. Mimi kwa kweli upendo kusoma aina hizi au makala. Siwezi kusubiri kuona nini wengine kusema.
Shukrani kwa post hii nzuri. Admiring ya muda na juhudi ya kuweka katika blog yako na wewe kutoa maelezo ya kina.
Unataka mapenzi? Kama wewe ni kuangalia kwa ajili ya kukutana kwa siri au jambo extramarital, kuna sehemu moja tu ya kwenda kuhakikisha kama kiasi iwezekanavyo. Click kwa maelezo.