Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu zahanganye n’abashakaga gufata RTNB (Ifoto/Internet)
Ibintu bikomeje kuba urujijo mu Burundi kuko kugeza ubu uyobora igihugu atazwi nyuma y’aho Perezida Nkurunziza ananiwe gusubira mu gihugu cye nubwo ingabo zimushyigikiye zivuga ko ziri kunesha abashatse gukora kudeta.
Nyuma y’umunsi umwe ingabo ziyoboye na Gen Maj Niyombare Godefroid wigeze kuyobora urwego rw’ubutasi mu Burundi zitangaje ko Perezida Nkurunziza yahiritswe ku butegetsi, Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Prime Niyongabo we agasaba ko abakoze ibi batabwa muri yombi, amasasu yiriwe yumvikana mu mujyi wa Bujumbura.
Gufata Radiyo na Televiziyo by’Igihugu byananiranye nyuma y’aho Nkurunziza yumvikanyeho
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ntawari uzi aho Perezida Nkurunziza aherereye, ndetse n’ibyavuzwe ko yaba akiri muri Tanzania byanyomojwe kuri BBC n’umuvugizi wa Perezidansi ya Tanzania, Salvator Rweyemamu wavuze ko yahagurutse muri iki gihugu ejo.
Ntiyasobanuye neza niba yarashoboye kugera ku butaka bw’u Burundi mu ijoro ryo kuwa Gatatu ariko yavuze ko ubwo indege ye itagarutse muri Tanzania.
Mu masaha ya saa sita n’igice z’amanywa yumvikanye aganira n’umunyamakuru kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu aho yateye utwatsi abavuga ko bahiritse ubutegetsi bwe yongeraho ko mu Burundi hari amahoro ndetse ko n’imbibi zuguruye bityo ngo abashaka gugenderera igihugu nta kibazo bashobora kugira, anasaba Abarundi kuguma bunze ubumwe.
Nyamara ibi yavuze ntaho bihuriye n’amashusho agenda acicikana kuri televiziyo zitandukanye mpuzamahanga kuko amasasu yiriwe yumvikana mu Mujyi wa Bujumbura.
Nyuma y’uko Nkurunziza yumvikanye kuri RTNB, ingabo zivuga ko zahiritse ubutegetsi zagerageje kuyifata ariko zihangana bikomeye n’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu zikiyobotse Nkurunziza.
Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko abasirikare batatu bari ku ruhande rwa Gen Maj Niyombare bahasize ubuzima bigatuma abandi bahita bakwira imishwaro kuko babonaga ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu zihagazeho .
Umujyanama ushinzwe itumanaho muri Perezidansi y’u Burundi, Willy Nyamitwe yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yagize ati “abashatse gukora kudeta bashatse kwigarurira Radiyo na Televiziyo by’Igihugu ariko birabananira.”
Kugeza ubu abasirikare bayobotse Gen Maj Niyombare babashije gufata gusa Radiyo REMA ishyigikiye ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Nkurunziza, bafata ikibuga cy’indege.
Ingabo zishyigikiye Nkurunziza zo ziracyafite ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Radiyo na Televiziyo by’Igihugu ndetse n’Icyicaro cy’ishyaka CNDD-FDD, ari byo ahanini bishaka kwigarurirwa n’abavuga ko bafashe ubutegetsi.
Radiyo na televiziyo byafunzwe n’umurongo wa internet uracika ku buryo abatangaga amakuru bari mu Mujyi wa Bujumbura bigoranye cyane kongera kuyatanga nk’uko France24 ibivuga.
N’ubu urujijo ruracyari rwose kubera ko nta muyobozi iki gihugu gifite uzwi dore ko Gen Maj Niyombare n’ingabo zimushyigikiye basubiye inyuma bakajya mu kigo cya girikare kiri mu nkengero z’Umujyi wa Bujumbura, naho Gen Niyongabo n’abamushyigikiye bakaba bavuga ko Perezida Nkurunziza akiri Umukuru w’Igihugu nubwo aho ari hatazwi.
Nkurunziza muri Uganda
Ikinyamakuru Chimpreports kiravuga ko Perezida Museveni ateganya guhura na Nkurunziza mu masaha make ari imbere, ndetse n’abavuga ko bamuhiritse ku butegetsi.
Iki kinyamakuru kivuga ko kandi hari amakuru yizewe avuga ko Nkurunziza ari i Kampala kuko ngo yavuye mu Mujyi wa Dar Es Salaam bucece maze agera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z’igitondo ku isaha yo muri iki gihugu, yari mu ndege yakorewe mu Bufaransa.
Aya makuru avuga ko mu gitondo Nkurunziza yabonanye na Museveni ahitwa i Nakasero aho acumbikiwe kugeza ubu.
Abakurikiranira hafi amateka y’Isi n’ibibera mu Burundi bavuga ko iyi kudeta yo mu Burundi igaragara nk’igiye kujya mu mateka kubera ko nubwo yatangajwe ariko itaranoga neza