Gen Godefroi Niyombare (Ifoto/Interineti)

General Godefroi Niyombare amaze gufata ubutegetsi mu Burundi, mu gihe Nkurunziza wayoboraga iki gihugu abarizwa i Dar Es Salaam muri Tanzania.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko ubutegetsi bwa Nkurunziza buhiritswe mu gihe igisirikari cyari cyagose inyubako ikoreramo Radio na Televiziyo by’igihugu.
Niyombare ngo yamaze gutangaza kuri Radio Bonesha FM ko yahiritse Nkurunziza, ariko amakuru arimo aracicikana aravuga ko Radio na Televiziyo y’Igihugu bishobora kuba bitarafatwa.
Nkurunziza ahiritswe ku butegetsi mu gihe yari yateye utwatsi abigaragambya bamusaba kutongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.
General Godefroi Niyombare yari akuriye Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi hanyuma aza kwirukanwa na Nkurunziza mu ntangiriro z’uyu mwaka. Yigeze kandi kuba Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi.
Amakuru aturuka i Burundi aremeza ko General Niyombare yamaze gutangaza kuri radio y’igihugu ko Nkurunziza atakiri Perezida w’u Burundi.
Nkurunziza cyo kimwe n’abandi baperezida b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, babyukiye mu nama i Dar Es Salaam aho ku murongo w’ibyigwa hari ugukemura ibibazo by’imigaragambyo yashinze imizi mu Burundi.
Iyi nkuru turakomeza kuyibakurikiranira.