Col Byabagamba, Sgt Kabayiza na Brig Gen Rusagara imbere y’urukiko (Ifoto/Mpirwa E)
Urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba, Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Sgt Kabayiza François rwongeye gusubikwa kuri uyu wa Mbere, bituma aba bagabo badatangira kwiregura ku byaha bakekwaho nk’uko byari biteganyijwe.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kanombe rwafashe icyemezo cyo kongera gusubika uru rubanza kubera ahanini ibaruwa yanditswe n’umwunganizi mu by’amategeko wa Kabayiza, witwa Me Munyandatwa Nkuba Milton wandikiye urukiko avuga ko yangiwe kuvugana n’umukiriya we.
Iyi baruwa yagejeje ku rukiko na Me Buhuru Celestin usanzwe wunganira Brig Gen Frank Rusagara, akaba yarigeze no kunganira Kabayiza ariko akaza kubihagarika.
Perezida w’Inteko iburanisha yabwiye Me Buhuru ko uwamuhaye iyi baruwa yakoze amakosa kuko atakurikije ibisabwa ndetse anongera ko yasuzuguye urukiko agatuma mugenzi we kandi ngo ku munsi yari kubonana n’umukiriwe ari imbere y’urukiko na ho ntiyahabonetse, ahubwo yahisemo kujya mu rundi rubanza kandi azi neza ko yari kuburana none.
Mu mezi yashize uru rukiko rwari rwafashe umwanzuro ko uru rubanza rutazongera gusubikwa kuko ngo rumaze gusubikwa inshuro esheshatu kubera Kabayiza gusa.
Kabayiza ahawe ijambo,  yavuze ko yababajwe no kuba abacungagereza bo kuri Gereza ya Gisirikare barangiye umwunganira ko babonana ndetse ngo ntibagire n’icyo babimumenyeshaho ngo bamubaze niba yaramuhinduye.
Me Buhuru yavuze ko ubwo yajyaga kuri Gereza ya Gisirikare i Kanombe, yari kumwe na Me Munyandatwa, aho bamuretse arinjira naho mugenzi we arasigara kuko ngo batamuzi.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibisobanuro bya Me Buhuru nata shingiro bifite, ahubwo ngo ari impamvu zo gukomeza gutinza urubanza. Ngo ntaho bigaragara mu buyobozi bwa Military Police buvuga ko Me Munyandatwa yageze kuri gereza.
Perezida w’Inteko iburanisha yakomeje gushimangira ko Me Munyandatwa nta buryo yakoresheje ngo abonane n’umukiriya we nk’uko amategeko abimwemerera kuko ngo atanandikiye ubuyobozi bwa gereza abumenyesha ikibazo yahuye na cyo.
Nyuma y’izo mpaka ndende, urukiko rwiherereye maze rufata umwanzuro w’uko urubanza rusubitswe kuko rwasanze Kabayiza yemera ko azi Me Munyandatwa nk’umwunganizi we mu by’amategeko, kandi ko agomba kuburana afite umwunganira nk’uko amategeko abimwemerera.
Uru rubanza ruzasubukurwa tariki 20 Gicurasi 2015 nk’uko Perezida w’Inteko Iburanisha yasoje abivuga.
Mary Baine, umugore wa Col. Byabagamba asezera umugabo we nyuma y’urubanza (Ifoto/Mpirwa E)