Perezida Nkurunziza agiye kwisobanura imbere y’Abakuru b’ibihugu bya EAC
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Ifoto/internet)
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba barateranira i Dar Es Salaam muri Tanzania ejo bumva ukwisobanura kwa Perezida Nkurunziza ku bibazo by’igihugu ayoboye.
Mu gihe bamwe mu baturage b’u Burundi bamaze iminsi bigaragambya bamagana ko Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, uyu muyobozi ategerejweho kwisobanura imbere ya bagenzi be bo mu Karere.
Ikinyamakuru World Bulletin kivuga ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Bernard Membe yavuze ko Perezida Nkurunziza agomba gusobanurira bagenzi be niba amatora ateganyijwe mu Burundi azarangwa n’ubwisanzure n’amahoro kandi ko nta buriganya buzayagaragaramo.
Membe yakomeje agira ati “Perezida Nkurunziza kandi arasabwa gutanga icyizere ko hazabaho kubahiriza amategeko mbere ndetse na nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi ateganyijwe tariki 26 Kamena.”
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Burundi, abakandida umunani bazaba bahatanira kuyobora iki gihugu.
Membe wari uyoboye itsinda rya bagenzi be ba Uganda, Kenya n’u Rwanda mu rugendo baherutse kugirira mu Burundi mu cyumweru gishize, avuga ko muri iyi nama ba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu bihugu bya EAC bazageza ku bitabiriye iyi nama uko basanze ibintu byifashe mu Burundi.
Yagize ati “Tuzageza ku bakuru b’ibihugu bitanu raporo yacu ku mvururu zivugwa mu Burundi.”
Aba baminisitiri babonanye n’abayobozi b’amashyaka atandukanye mu Burundi, abayobozi ba sosiyete sivile n’amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi hamwe na sosiyete sivile bashinja Perezida Nkurunziza hamwe n’ishyaka ayoboye riri ku butegetsi, kuba batarubahirije amasezerano ya Arusha yasoje ibihe by’intambara iki gihugu cyari kimazemo imyaka myinshi.
Ikindi cyatumye abantu birara mu mihanda ngo ni ukuba Perezida Nkurunziza yaranyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi riteganya ko Perezida yemerewe kuyobora manda ebyiri gusa mu gihe we akomeje gushimangira ko iya mbere atatowe n’abaturage.
Imvururu zo mu Burundi zatumye bamwe mu baturage bahunga, aho kugeza ubu u Rwanda rutangaza ko rumaze kwakira abagera ku bihumbi 25.