Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, yategetse ko Umunyarwanda, Anthony Masozera, wari Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’itumanaho ECONET mu Burundi ava muri iki gihugu nyuma yo gukora ibikorwa by’ubutasi mu Burundi kumabwiriza  ya Kagame.

Anthony Masozera

Econet nicyo kigo cya kabiri gitanga serivisi z’itumanaho mu Burundi, kikaba cyayoborwaga na Masozera w’Umunyarwanda.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kiravuga ko muri iyi weekend perezida Nkurunziza yategetse minisiteri y’umutekano guhambiriza Masozera akava mu Burundi. Kuri ubu akaba afatwa mu Burundi nka Persona non grata (Umuntu utagikenewe ahantu) nk’uko abayobozi b’u Burundi bavuga.

Mbere y’uko atangira gukorera Econet, Masozera yabanje gukorera MTN imyaka 10 mu nzego zitandukanye nk’aho yabaye CEO wayo muri Afurika y’uburengerazuba, ndetse akaba yarayibereye umuyobozi ushinzwe imari mu Rwanda.

Kuba Masozera yahambarijwe kubera ubutasi ntawe byatangaje kuko Kagame yohereje abantu benshi bihishe mubigo byinshi bikorera mu Burundi. Ahubwo kuba Perezida Nkurunziza yaratinze kubitohoza nicyo umuntu yabona nkigitanza. Icyemezo cya leta y’u Burundi cyo kwirukana Masozera ntabwo cyatunguranye, ngo ugereranyije n’umwuka uri hagati y’ibihugu byombi kuva imyigaragambyo yo kwamagana ko perezida Nkurunziza yongera kwiyamamaza yatangira mu byumweru 3 bishize, bigatuma impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 20 zihungira mu Rwanda.

Ikindi Perezida Kagame aherutse gutanzako kuriwe iyo abaturage batagushaka ngo uragenda, ariko Kagame ntavuga abo amaze kwica bavugako batamushaka.

Minisitiri Mushikiwabo w’U Rwanda akaba aherutse gutangaza ko ngo U Rwanda rutazicara ngo rurebere mu gihe abashinzwe umutekano mu Burundi bakomeje kwivanga mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Kugeza ubu, abantu 18 nibo bamaze kwicirwa muri iyi myigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza.