Inkongi y’umuriro yibasiye inzu muri ‘Quartier Commercial’ i Kigali
Inzu y’ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye muri ‘Quartier Commercial’ mu Mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice kuri uyu wa gatandatu. Usibye byinshi byangirikiye muri uyu muriro nta muntu kugeza ubu waba wahiriyemo.
Imodoka zagenewe kuzimya umuriro zahageze nyuma umuriro wabaye mwinshi cyane, ariko zizimya inzu ntiyabasha gukongeza izindi nk’uko umwe mu bari aho umuriro wangije abitangaza.
Clement Kalisa wari aho akorera hafi y’iyi nyubako, yabwiye Umuseke ko umuriro wihuse cyane mu gihe gito kandi waturukaga imbere mu nzu.
Avuga ko bakeka ko icyateye iyi nkongi ari ‘installation’ y’amashanyarazi nubwo ngo bitaremezwa n’ababishinzwe.
Kalisa avuga ko we yabonye umuriro uva imbere mu nzu, ariko bikagorana guhita batabara kuko inzu yari ifunze.
Kugeza ahagana saa tatu z’ijoro Police yari ikiri mu mirimo yo kuzimya neza uyu muriro.
Ibyangiritse Kalisa avuga ko ari byinshi cyane.
Muri iyi ‘quartier’ y’ubucuruzi, umwaka ushize mu kwezi kwa karindwi inkongi y’umuriro yibasiye inyubako eshanu nk’izi z’ubucuruzi.