Perezida Kagame  ngo asanga mugenzi we w’u Burundi Pierre Nkurunziza akwiye kureba kure mu gihe abaturage ayobora baba bamugaragariza ko batamushaka. Ariko Prezida Kagame arirengagizako nawe ntawumushaka uretse kwica  abantu nokubatera ubwoba yarushije mugenziwe Nkurunziza.

Prezida Kagame aho ari mu Busuwisi mu kiganiro cyateguwe na St.Gallen Symposium, ishuri ry’icyatwa mu bijyanye n’ubucuruzi muri icyo gihugu. Ni mu kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Proudly Small” bivuga, tugenekereje mu Kinyarwanda ngo “Guterwa ishema n’uko ungana n’iyo waba muto”.

Perezida Kagame yatangaje bwa mbere uko abona ikibazo cy’u Burundi burimo kuvugwamo ibikorwa by’umutekano muke, n’icyo ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bukwiye gukora.

Yagize ati “Ikibazo cy’u Burundi ntabwo ari icyerekeranye na manda ya gatatu, ahubwo ni icyerekeranye n’icyo utanga”, aha akaba yasobanuye ko “udashakwa n’abaturage hari indi ntambwe aba agomba gutera”.

Ati “Mu gihe abaturage bawe uyobora bakubwiye bati ‘ntidushaka ko ukomeza kutuyobora’, ni gute wavuga ngo ‘nzakomeza kubayobora mwanshaka mutanshaka?”

Yakomeje avuga ko abayobozi b’iki gihugu bagomba gukora byinshi mu guhagarika ikibazo cy’abenegihugu bakomeje guhunga. Ariko Prezida Kagame yirengagiza abanyarwanda benshi bahunga burimunsi utabaze abantu yica.

Mumayeri nokubeshya kwinshi, Kagame ngo  URwanda ruzakomeza kwita ku mpunzi ariko hari nyirantarengwa.

Perezida Kagame yagize ati “Tuzakomeza gukora ibishoboka byose twita ku mpunzi ariko si cyo kibazo. Ikibazo ni icyakorwa ngo he kugira abongera guhunga.” Amakuru atugeraho avugako Ingabo z’Urwanda zasesekaye kera m’Uburundi arizo rimo guteza umutekano muke muri Bujumbura nahandi.

Perezida Kagame aherutse guhura na mugenzi we Pierre Nkurunziza i Huye, baganira ku bibazo bitandukanye birimo n’ikijyanye n’umutekano w’iki gihugu, ariko Itangazamakuru ntiryabona amakuru ku byavuzwe kuri manda ya gatatu mu Burundi.

Mu Rwanda hamaze guhungira impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 25 mu gihe iki gihugu kidafite ubushobozi bwo kurenza ibihumbi 50 nyamara hakivugwa ibikorwa by’umutekano muke.

Abaturage cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bakomeje kugaragariza Perezida Nkurunziza ko batifuza ko yongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’u Burundi, ndetse barahiye kwigaragambya kugeza igihe azava ku izima akemera kutiyamamaza.

Ibyo bikorwa bikomeje kugarika ingogo, aho ubu bimaze guhitana abayingayinga cyangwa abasaga 15 hagakomereka abatazwi umubare biganjemo abashinzwe umutekano (Polisi) n’abasivili cyane cyane abana.