Mu gihe hashize iminsi MINIJUST yirukanye abakozi bayo abandi ikabatwara mu kigo gishinzwe kuvugurura amategeko bidakurije amategeko , BNR yatwawe mu nkiko mugihe mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umurimo.

BNR

Kuwa Kane tariki 7 Gicuransi 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije imanza 3 bamwe mu bakozi bari aba Banki Nkuru y’Igihugu BNR, baregeyemo ku karengane bakorewe, bagasezererwa binyuranyije n’amategeko.

Nk’uko bigaragazwa n’abahagarariye BNR muri urwo rubanza, n’ibyo twatangarijwe na bamwe muri abo bakozi basezerewe, bigaragara ko BNR ifite ubudahangarwa bwayo butuma itubahiriza Itegeko rigenga abakozi ba Leta, amategeko agenga umurimo mu Rwanda, n’amabwiriza ya Minisitiri w’bakozi ba Leta n’Umurimo agena uko ivugururwa ry’inzego z’imirimo rikorwa, kuko yo ifite Itegeko ryihariye riyigenga.

Bamwe muri abo bakozi batangaza ko ubwigenge BNR ifite bwatumye habaho akarengane mu gusezerera bamwe mu bakozi barenga 90.

Bavuga ko kuwa 25 Gicuransi 2014, BNR yahagaritse by’agateganyo bamwe mu bakozi bayo ivuga ko imyanya y’imirimo bakoraga yavuyeho. Kuwa 26 Ugushyingo 2014 ibasezerera burundu ivuga ko nta myanya babonewe ijyanye n’ubushobozi bwabo.

Aba bakozi batangaje ko BNR itigeze ishyira ahagaragara ibyo yashingiyeho ishyira abakozi bamwe mu myanya y’imirimo. Bavuga ko icyabatangaje ari uko abakozi bafite impamyabumenyi isabwa ku murimo birukanywe, abatazifite bagasigara.
Bakomeza bavuga ko abakora neza (Performance Evaluation : Excellent, Very Good) birukanywe abafite ibiri munsi bagasigara, abakozi bafite imyitwarire itari myiza babonye n’ibihano barasigaye, abafite imyitwarire myiza barirukanwa.

Bakomeza kandi bavuga ko abakozi bafite uburambe birukanywe hagasigara abimenyereza umurimo n’abakozi badahoraho (temporaries).

BNR ivuga ko abakozi basezerewe kuko imirimo bakoraga yavuyeho, ariko bamwe mu bari bitabiriye urubanza tutashatse gutangaza amazina, bavuga ko imwe muri iyo myanya imyinshi ikiriho, bakaba bibaza uburyo bwakoresheje mu gushyira abakozi mu myanya abandi bakirukanwa bagatangaza ko bitanyuze mu mucyo ( bitakurikije Amategeko).

Bamwe mubandi bakozi bari bitabiriye iri bunarisha batangaza ko batakambiye umuyobozi wa BNR akaba ari na Perezida w’inama y’Ubuyobozi bwa BNR (Board) ariko ntiyabarenganura.

Bamwe muri abo bakozi bamenyesheje akarengane kabo zimwe mu nzego za Leta zirimo Umuvunyi, Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Umugenzuzi w’umurimo, Komisiyo y’abakozi ba Leta, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, cyakora kugeza ubu nta gisubizo barahabwa, abandi na bo ubu bagannye Inkiko.

Aba bakozi bavuga ko bifuza ko inzego zibifitiye ububasha zabarenganura, byaba ngombwa hagashyirwaho komisiyo yakurirana aka karengane kabereye muri BNR yazaba inarimo n’intumwa za rubanda ndetse na Perezidansi ya Repubulika, kuko ari yo bizeyeho kurenganurwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, bamwe muri abo bakozi bataka akarengane, bagaragaza zimwe mu ngingo zitakurikijwe mu bisanzwe bigenderwaho mu iyirukana ry’umukozi mu Rwanda.

Bavuga ko kwirukanwa byakozwe huti huti nta n`integuza itanzwe (préavis), cyane ko hari abirukanwe kandi bafite impamyabumenyi zo hejuru zibemerera kuba bakora mu yindi myanya idafite abakozi (reclassement de l`employé) maze BNR ikabirengaho, ikajya gushaka abandi hanze.

Bavuga ko abirukanwe babwirwa ko imyanya yabo yavuyeho (job suppression), nyamara ikiriho, ahubwo igashyirwamo abakozi bavanywe mu zindi “divisions” (Balance of Payment, maintenance and estate management… ), abimenyerezaga (stagiaires) ndetse n’abakozi badahoraho (temporary staff) bo mu mashami ya “currency and Banking, Finance Department, Human Resource, Statistics Department .”
Aba bakozi bahoze ari aba Banki Nkuru y’u Rwanda banavuga ko hari hateganyijwe ko hazakorwa ibizamini ku bakozi bose byagombaga gutangwa na sosiyete KPMG yari yaratsindiye isoko ryo gukora inyigo z`imiterere y`inzego za BNR, ababitsinzwe bagasezererwa mu kazi, ariko byaje guhinduka ku mpamvu itazwi kandi Guverineri yari yarabimenyesheje abakozi.

Batangaza ko uburambe mu kazi butitaweho ngo basigarane abakozi bamenyereye akazi nk’uko Itegeko no 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 34, riteganya ko iyo habaye ivugurura ry’imyanya y’imirimo, abakozi bagabanywa mu kigo batondekwa hakurikijwe amashuri, ubushobozi ku murimo, uburambe muri icyo kigo n’umubare w’abo atunze ku buryo bwemewe n’amategeko, bikitabwaho uko bikurikirana.

Kuri iki kibazo cyagarutsweho cyane mu rukiko, abunganira BNR, barimo Me Kavaruganda, Me Ntaganda Anicet na Me Byiringiro Jacques basabwe na Perezida w’urukiko ko basobanura ibijyanye n’ibyo Banki baburanira iregwa, bavuga ko ku bijyanye n’imyaka yuburambe ku kazi, BNR ibikora bikurikije dosiye yahawe.

Bakomeza bavuga ko gahunda yivugururwa yakozwe neza kuko hashyizweho umugenzuzi (consultat) agashyiraho ibikwiye kugenderwaho kandi ko ari byo byakurikijwe.

Aba bakozi bo batanga ingingo 12 baheraho basaba ko uwahoze ari umukoresha wabo ari we Banki Nkuru y’igihugu (BNR) yabasubiza mu kazi, akabaha n’indishyi zo kwirukanwa binyuranije n’amategeko (Dommages et intérêts pour licenciement abusif); bagahabwa indishyi z`akababaro ko gutakaza umurimo (Dommages et intérêts pour perte d`emploi); bagasaba ko Icyemezo cy’imirimo (Certificate of Service) cyakozwe kituzuye cyakosorwa kuko kigomba kugaragaza imirimo yose umuntu yakoze; bagahabwa Integuza (Allowance of Advance Notice) cyangwa « Indemnité de préavis » zitahawe abasezerewe bakazihabwa nk’uko Itegeko ry’umurimo ribiteganya.

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, Tariki 27 Gicurasi 2014 bwatangaje ko hari abakozi batakaje imirimo yabo bitewe n’uko hari imirimo myinshi yakorwaga n’umubare munini w’abakozi, kuri ubu bikazajya bikoreshwa ikoranabuhanga.

Mu rubanza rwarangiye ku gucamutsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi 2015, Umucamanza yasabye Banki nkuru y’U Rwanda ko yagaragaza amabwiriza yagendeyeho ihagarika aba bakozi, akaba yatangaje ko urubanza rusubikwa rukazakomeza ku tariki ya 18 Gicurasi 2015.

 

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSMu gihe hashize iminsi MINIJUST yirukanye abakozi bayo abandi ikabatwara mu kigo gishinzwe kuvugurura amategeko bidakurije amategeko , BNR yatwawe mu nkiko mugihe mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umurimo. BNR Kuwa Kane tariki 7 Gicuransi 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije imanza 3 bamwe mu bakozi bari aba Banki Nkuru y’Igihugu BNR,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE