Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Gicurasi 2015; Urukiko Mbonezamubano rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ku bujurire bwatanzwe n’umuhungu wa Rubangura Vedaste (Rubangura Denis) yifuza ko ikirego yashyikirije urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rukagisubiza inyuma cyakwakirwa bityo ibyemezo by’ubutaka byahawe mukase (Kayitesi Immaculee) bigakosorwa.

Irage rya Rubangura Vedaste ntirivugwaho rumwe n'abo yarisigiye

Ni nyuma y’aho Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwanze gusuzuma ikirego cyatanzwe na Rubangura Denis aho yaregaga Kayitesi Immaculee gukomeza kugundira inyubako ebyiri ziherereye mu mujyi wa Kigali nyamara ngo we ubwe yariyakiye imwe muri zo ndetse bikaza no gufatwaho icyemezo n’izindi nkiko.

Ubwo rwangaga gusuzuma iki kirego; Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwabwiye ababuranyi bombi ko rudafite ububasha bwo gutesha agaciro ibyemezo by’ubutaka nyamara urega (Rubangura Denis) we akavuga ko atasabye ko ibi byangombwa byateshwa agaciro ahubwo ko yifuza ko byakosorwa bityo ibibanza bifite nomero 355 na 356 bigatandukanywa.

Kayitesi Immaculee uregwa yakunze kugaragariza inkiko ko kuba yariyandikishijeho ibi bibanza byombi nta kosa yakoze kuko yari yarashakanye na Vedaste Rubangura mu  buryo bw’amategeko biryo kwiyandikishaho ubu butaka nta tegeko yishe dore ko ngo ariwe wasigiwe imitungo ya Nyakwigendera.

Yanagaragaje ko n’ubwo yakoze ibi adahakana uruhare rw’abana ba nyakwigendera ku mitungo ye ndetse ko adahakana irage rya Rubangura.

Urega we akavuga ko mukase yanyuranyije n’irage ryagenwe na nyakwigendera kuko yari yamugeneye inyubako imwe ndetse ngo bikaza gushimangirwa n’uko uregwa (Kayitesi) n’uwamwunganira mu mategeko bisabiye icyangombwa cy’inyubako iherereye mu kibanza nomero 355.

Kayitesi Immaculee ashijwa na Rubangura Denis guhuza ibibanza bifite No 355 na 356 bikagirwa ikibanza kimwe cyahawe No 1010.

Ibi kandi byatumye ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere cyandikira ibaruwa Kayitesi ihagarika ubusabe yari yatanze bwo guhabwa ibyangombwa by’umutungo uri mu kibanza No1010 kuko ngo iki kigo cyasanze amakuru ari mu bitabo byandikwamo ubutaka agaragaza ko iki kibanza cyahoze kirimo bibiri.

Iyi baruwa igaragaza ko ikibazo cy’ibi bibanza kiri gukurikiranwa n’inkiko bityo ko ibizazivamo aribyo bizagenderwaho hatangwa ibyangombwa by’ubutaka Kayitesi yasabye.

Byari biteganyijwe ko Urukiko rw’imanza Mbonezamubano rwa Nyarugenge rwari kuburanisha ubujurire bwa Rubangura Denis ariko ruza kubwira impande zombi ko rutarakira dosiye y’ikirego rwimurira urubanza tariki ya 20 Gicurasi.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW