RPF yirukanye Mitali bidasubirwaho mu ishyaka PL
Kumabwiza ya RPF , Inama rusange y’igihugu y’ishyaka PL yateranye ku cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2015 i Kigali, abanyamuryango 52 muri 55 batoreye iyirukanwa burundu mu ishyaka rya Protais Mitali
Ishyaka PL ryatangaje ko rimwirukanye kubera kunyereza umutungo waryo, gusebya igihugu n’abanyarwanda.
Abayoboke ba PL bavuze ko batakwihanganira igisebo Mitali yabateje ngo bikarengaho agahemukira Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu bwari bwamugiriye icyizere.
Ambasaderi Nsengimana Joseph yagize ati “Mitali yaranzwe n’imyitwarire itaboneye, ahemukira ishyaka n’igihugu…. Aho gutanga raporo yahisemo gucika, yibye ishyaka.. numva ishyaka nk’umutwe wa Politiki si ihuriro ry’abavandimwe, birenze amarangamutima, niyo mpamvu dukwiye kwitandukanya n’uwakoze icyaha.”
Uhagarariye ishyaka mu karere ka Gakenke, Twizerimana Sylvie, yavuze ko atakwihanganira ko Mitali aguma muri PL kuko ngo yabasebeje, bigatuma hari n’abamuhamagara bamubaza ukuntu basebye bitewe n’umuyobozi wabo wibye.
Yagize ati “Aratubabaje kandi ateye n’agahinda kubera ko yibye amafaranga yari akwiye kubungabunga, agomba guhagurukirwa ntakiri inyangamugayo, aradusebeje mu Rwanda, ku Isi, asebeje n’umukuru w’igihugu.”
Visi Perezida wa mbere w’ishyaka PL, Mukabarisa Donathile, yavuze ko nk’uko babyemeranyijwe n’abagize inama y’ubuyobozi bw’ishyaka, Mitali azakurikiranwa ku mafaranga asaga miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’ibikoresho bizerekanwa n’umugenzuzi ko byabuze.
Yavuze ko yagerageje kumwegera kenshi ngo agarure ayo mafaranga ariko akananirana kugeza ubwo atorotse agahunga igihugu. Gusa ngo hari amwe mu mafaranga yagiye agarura muri miliyoni zisaga 50 yari yarajyanye.
Yongeyeho ko icyaha ari gatozi, byanze bikunze ngo aya mafaranga azasubizwa ishyaka.
Yanavuze ko abasinyiye Mitali batamufashije kwiba ayo mafaranga ariko ko ikibazo cyabo kizarebwa nyuma.