Burundi: Umunsi wa 3 w’Imyigaragambyo, barasaba ibintu bitatu by’ingenzi
Ku munsi wa gatatu w’imyigaragambyo mu Burundi, Abigaragambya barasaba ko manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza ivanwaho, Radiyo RPA igafungurwa na Pierre Claver Mbonimpa watawe muri yombi akarekurwa.
Iyi myigaragambyo iri kuba ku munsi wayo wa gatatu kuva ishyaka CNDD-FDD ryakwemeza Perezida Pierre Nkurunziza nk’umukandida mu matora ateganijwe muri uyu mwaka.
Kuri uyu wa kabiri, Abigaramabya muri Komine Musaga barasaba ko Leta ikora ibintu bitatu by’ingenzi aribyo kurekura Umuyobozi w’Umuryango uharanira Uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi Pierre Claver Mbonimpa, gufungura Radiyo RPA na Kandidatire ya manda ya gatatu ya Nkurunziza igakurwaho.
Umuyobozi wa APRODH, Pierre Claver Mbonimpa Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu imfungwa n’abagororwa yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 27 Mata 2015.
Radiyo RPA nayo yafunzwe kuwa mbere, Leta y’u Burundi iyishinja kwenyegeza imyigaragambyo no kuba ikorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Babiri bamaze gutabwa muri yombi mu gihe ibigo by’amashuri muri iyo ntara birimo gufunga imiryango, abanyeshuri bagasubira mu iwabo.
Mu itangazo Ishyaka CNDD–FDD ryashyize ahagaragara kuwa mbere tariki ya 27 Mata 2015, ryihanganishije imiryango y’abantu bapfuye n’abakomeretse, rivuga ko imyigaragambyo iri gutegurwa n’abantu bamwe muri Politike.
Kuva imyigaragambyo yatangira, biravugwa ko abantu 5 aribo bamaze gupfa ariko abazwi neza ni 3.