Ruganzu II Ndoli, abundutse akigera i Rwanda, yahise akomeza ingoma ye y’ubwami.Ku Ngoma ye yihutiye kwihimura ku bihugu byazengereje u Rwanda kugeza ubwo bibundishije umwami warwo.Ndoli yabaye umwami w’ikirangirire mu mateka y’ u Rwanda, akaba ari nawe Mwami wa mbere watangiye kugaba ibitero byinshi byo kwagura igihugu.

 
 Ruganzu yari afite ingabo zitwa “Ibisumizi”. Wari umutwe w’ingabo ze, zari intwari zikabije kurwana, ku buryo Ruganzu yigaruriye amahugu abikesha Ibisumizi.

Dore Itonde ry’ibihugu bimwe na bimwe Ruganzu Ndoli yigaruriye :

1. Igitero cyatsinze u Bunyabungo

Igitero cya mbere cya Ndoli yakigabye mu Buyabungo bwa Ntsibura Nyebuga (Bukavu y’ubu) wapfakaje u Rwanda ku ngoma ya Se Ndahiro Cyamatare. Intego ya Ruganzu yari iyo guhashya U Bunyabungo akabugusha ruhabo. Ahera ku mpugu z’umweya w’i Kivu uteganye n’Ijwi nyuma naryo ararinesha. Icyo gihe yica Nsibura Nyebunga umwami w’u Bunyabungo yihimura atyo.

2. Igitero cyatsinze u Bugara

Ruganzu Ndoli arakomeza atera Nzira Ya Muramira Umwami w’u Bugara wari waratabaye Nsibura atera Ndahiro, nibwo amucuze inkumbi Abasizi bamuririmba bamwita Cyambara-Ntama, cyigaruriye u Bugara. Ingoma ya Bugara yategekwaga n’Abami b’Abacyaba, Icyo gihe anyaga Ingabe yabo Rugara Ingoma ya Bugara yategekwaga n’Abami b’Abacyaba.

Icyo gihugu kikabumba ibihugu bikikije ibiyaga bya Burera na Ruhondo (Komini Ruhondo na Cyeru byo mu Ruhengeri ). Ubu ni mu Karere ka Burera. Kigashora muri Mukungwa na Base (muri Komini Kigombe,Nyakinama na Nyamutera ). Ubu ni mu Karere ka Musanze.Kikarenguka mu Ndorwa y’u Bushengero no mu Bufumbira.Muri utwo turere harimo akagiye mu Gihugu cy’Ubugande.

3. Igitero cyatsinze u Buhoma

Ruganzu Ndoli ntiyigeze agoheka na mba ! yarakomeje atera ibihugu bituranye n’u Bugara yari amaze kwigarurira.Ntiyatingiganyije ahera ku Ngoma y’u Buhoma Abami b’icyo gihugu ni Ababanda b’Abahinza. Babarizwaga muri Komini Nyamutera ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Gakenke).

Ako gahugu ntikanamugoye kuk kari na gato cyane,icyo gihe agahindura umusaka ,anyaga inka ,abagore n’abana. Ingoma –ngabe yabo Nkandagiyabagome arayinyaga. Nguko uko ingoma y’u Buhoma yanazimye.