Bujumbura: Imyigaragambyo iraca ibintu, abaturage batangiye kuhasiga ubuzima: Amafoto
Nyuma y’ umunsi umwe gusa ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD FDD ryemeje Pierre Nkurunziza nk’ umukandida uzabahagararira mu matora y’ umukuru w’ igihugu muri Kamena, abaturage bazindukiye mu mihanda, bahangana n’ igipolisi ndetse bamwe bakaba batangiye kuraswa nk’ uko amakuru abivuga.
- Abaturage bari guhangana n’ igipolisi
- Abantu batbili nibo bamaze gutangazwa ko bamaze kuhasiga ubuzima mu mujyi wa Bujumbura, bazira amasasu, undi umwe ubuzima bwe bukaba bumeze nabi
- Abaturage bari gutwika amapine, bafunze imihanda
- Polisi yafunze radio RPA, nyuma yo kwinjiramo ku ngufu
- Abapolisi binjiye muri radio RPA bafunga imirongo yayo
- I Burundi imihanda iri kurundwamo amabuye
- Umwuka wabaye mubi cyane mu Burundi
- Igipolisi kiryamiye amajanja
- Abapolisi bari gutera ibyuka biryana mu maso ku bigaragambya
- Benshi bari gutabwa muri yombi
- Polisi ikomeje gufata abari kwigaragambya
Rabbi Malo Umucunguzi