Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2015, impanuka y’ubwato yabereye mu Kigaya cya Cyohoha ya Ruguru mu murenge wa Mareba ho mu karere ka Bugesera, ubwato bwari burimo abantu batandatu bukaba bwarohamye hanyuma mu bantu batandatu bari barimo habasha kuboneka batatu gusa, kugeza ubu umwe akaba yakomeje kubura naho babiri bo babonetse bapfuye.

Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba IP Emmanuel Kayigi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Umuryango.rw, ngo iyi mpanuka ubwo yabaga hari abantu batandatu bari bari mu bwato buto ndetse bakaba bari banyuze ahantu hatemewe kandi bapakiye ibintu byinshi mu bwato, hanyuma burohamye batatu babasha koga bavamo nabo abandi batatu burinda bwira buracya ntawe uzi irengero ryabo.

IP Emmanuel Kayigi ati: “Ni abantu bavaga mu murenge wa Mareba bajya mu murenge wa Mayange, bari bari mu bwabo buto kandi bapakiyemo amagare n’ibindi bintu byinshi bavaga guhaha, hanyuma umuhengeri uje bararohama kuko n’ibiro byari byinshi, ikindi kandi ahantu bambukiye ubusanzwe si icyambu cyemewe ndetse n’ubwo bwato si ubutwara abagenzi, nta n’amajaketi yabugenewe bari bambaye. Ubwo bwato bwari ubw’abantu bakura amarebe mu kiyaga bari bahasize, hanyuma abo bantu baraza bacunga badahari barabufata barambuka nyuma biza kuvamo iyo mpanuka”.

Nk’uko IP Kayigi akomeza abivuga, ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata, nibwo ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ryabashije kubona imirambo ibiri hasigara habura umwe ukomeje kuburirwa irengero, imirambo yarohowe ikaba igomba kujyanwa ku bitaro bya Nyamara nyuma hagategurwa uko izashyingurwa.

IP Emmanuel Kayigi kandi arakangurira abaturage kujya birinda gushaka guca mu nzira bita ko ari iza hafi nyamara zishobora kubaviramo ingaruka zirimo no kubura ubuzima, abashishikariza kujya banyura ku byambu byemewe kandi byujuje ibyangombwa kuburyo byabaha icyizere cy’umutekano wabo