Uganda: Abagore biyamburiye ubusa imbere y’abaminisitiri babiri
Abaminisitiri babiri bo mu gihugu cya Uganda, Daudi Migereko w’ubutaka ndetse na Jenerali Aronda Nyakairima w’Ubutegetsi bw’Igihugu batunguwe no gusanga abagore bo mu karere ka Amuru bambaye ubusa ubwo bajyaga gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka ako karere gahaniraho imbibi n’akandi kitwa Adjumani twombi duherereye mu majyaruguru ya Uganda.
Nk’uko The Monitor dukesha iyi nkuru ibitangaza, Minisitiri ushinzwe ubutaka, Bwana Daudi Migereko ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Aronda Nyakairima , kuri uyu wa kane bari bakoreye urugendo mu karere ka Amuru mu rwego rwo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazashyirwa ibirango bigaragaza umupaka ako karere gahana n’akandi kitwa Adjumani.
Icyakora ngo aba bayobozi baguye mu kantu ubwo basangaga abakecuru bambaye ubusa babategerezanyije n’abandi baturage. Abo bakecuru ngo barimo batuka abo bayobozi babaziza ko ngo bagiye kubambura gakondo yabo.
Minisitiri w’Ubutaka Daudi Migereko abonye ibyo ngo yaraturitse ararira, naho Jenerali Aronda Nyakairima Minisitiri w’Ubutegetsi wasaga n’aho ntacyo bimubwiye, we ngo yarahindukiye yerekeza amaso ku rundi ruhande kugirango atabasha kubona ubwambure bw’abo babyeyi.
Aba baminisitiri bombi basobanuriye abaturage ko Leta ya Uganda itifuza kubambura ubutaka bwabo nkuko babiyishinja. Babasobanurira ahubwo ko ari ukugira ngo barangize amakimbirane aba hagati y’ubwoko bwa Acholi na Madi. Aba baturage basaga n’aho bariye karungu baranze ntibava ku izima.
Aba bayobozi babonye ko bananiwe kubibumvisha bafashe umwanzuro wo gusubika iki cyemezo cyo gushyira ibuye aho uturere twa Amuru na Adjumani duhanira imbibi. Aba baminisitiri bavuze ko habayeho kutumva neza ibintu ku ruhande rw’abaturage ndetse bavuga ko leta nayo itasobanuye neza iki kibazo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jenerali Aronda Nyakairima yavuze ko bagiye kubwira Minisitiri w’Intebe iki kibazo kugirango habeho ibiganiro n’abahagarariye abaturage kugira ngo babashe kugikemura.
Samson Iradukunda