U Rwanda rurashinjwa gushimuta uwari ukuriye Abanyamulenge baba muri Uganda
Umuyobozi w’Abanyamulenge baba muri Uganda, Gendarme Rwema, yashimutiwe mu burengerazuba bwa Uganda ubwo yerekezaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’abantu umugore we, Prossy Bonabana avuga ko bakorera leta y’u Rwanda. Gusa ambasade y’u Rwanda I Kampala yahakanye ibivugwa n’uyu mugore ivuga ko nta ruhare na ruto ifite mu ishimutwa ry’uyu muyobozi.
Madamu Bonabana avuga ko umugabo we yakuwe muri taxi yari yakodesheje mu mujyi wa Kisoro ngo imujyane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Yampamagaye kuwa kabiri ahagana saa kumi n’ebyiri za nimugoroba ambwira ko ari gushimutwa n’abasirikare b’Abanyarwanda mbere y’uko akuraho telephone bitunguranye. Mu minota 10, nongeye kumuhamagara nsanga telephone yavuyeho,” .Yakomeje agira ati: “Kuva icyo gihe, sinongeye kumwumva kandi nta muntu uramubona cyangwa ngo amenye amakuru ye.”
Uyu mubyeyi w’abana 4, avuga ko afitiye ubwoba ubuzima bw’umugabo we. Yakomeje avuga ko n’ubwo umugabo we atumvikanaga na guverinoma ya Kigali itari gutegeka ko ashimutwa, yongeraho ko umugabo we yari amaze imyaka 13 aba muri Uganda.
Uyu mugore kandi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo yegereye ambasade y’u Rwanda I Kampala, umukozi wayo amubwira ko guverinoma y’u Rwanda idashobora gukora ikintu nk’icyo, ahakana ko uyu mugabo yashimuswe n’abasirikare b’Abanyarwanda.
Madamu Bonabana kandi yanakomereje kuri ambasade ya Congo I Kampala, bamwizeza ko iki kibazo kigiye gukorwaho iperereza , ariko hagati aho bamubwira ko batazi icyabaye ku mugabo we.