Perezida Barack Obama muri White House (Ifoto/Interineti)
Leta zunze ubumwe za Amerika zijeje Kenya ubufatanye mu kurwanya Al Shabaab nyuma y’igitero Al Shabaab yagabye kuri kaminuza ya Garissa cyahitanye abanyeshuri 147.
Inkuru ya Daily Nation Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe itangazamakuru yavuze ko bamaganye cyane ubwo bwicanyi bwakozwe n’izo nyeshyamba zo muri Somaliya.

Itangazo ryavuye mu biro rya Pereziza Obama riragira riti, “Turihanganisha imiryango yaburiye abayo muri icyo gitero. Leta Zunze ubumwe za Amerika ikaba igiye gushakira ubufasha Leta ya Kenya, kandi tuzakomeza dufatanye na bo kurwanya Al Shabaab”

Umuvugizi wa Obama yavuze ko bari kumwe n’abantu bose batazakangwa n’ibyo bitero by’ubugwari.

Hagati aho umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu (Amnesty International) uravuga ko Leta ya Kenyatta yananiwe gukemura ikibazo cy’ubwoba buterwa n’ibyo bitero mu Majyaruguru ya Kenya.

Uhagarariye Amnesty mu Burasirazuba bwa Afurika Muthoni Wanyeki ati, “Abaturage bo mu majyaruguru bakomeje kugaragaza ubwoba baterwa n’ibitero bya Al Shabaab ariko Leta ya Kenya yananiwe kugira icyo ibikoraho.”

Wanyeki yakomeje avuga ko ari inshingano za Leta kubungabunga umutekano w’abaturage harimo n’abo mu majyaruguru kandi bagakora ikintu cyose gishoboka cyemewe n’amategeko kugira ngo ibyo bitero bitabaho burundu.