Perezida Obama yahamagaye Joseph Kabila amugira inama y’ uko yakemura ibibazo byugarije igihugu cye
Perezida Obama kuri uyu wa kabili tariki ya 31 Werurwe yahamagaye Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC) baganira ku matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe umwaka utaha, no ku bindi bibazo byugarije igihugu cye.
Obama kandi yibukije Kabila ko amatora mazima agomba kuba atanyuranije na gato n’ itegeko nshinga igihugu kigenderaho kandi akubahiriza uburenganzira bw’ abaturage bose ba RDC.
Mu kiganiro hagati y’ aba bakuru b’ ibihugu bombi, Obama yibukije Kabila ko agaciro ke nk’ umuyobozi wakuye RDC mu ntambara akayinjiza mu murongo wa demokarasi, kazashimangirwa n’ amatora y’ umukuru w’ igihugu yigenga kandi anyuze mu mucyo, mu mwaka w’2016.
- Perezida Barack Obama yagiranye ikiganiro na Joseph Kabila ku bibazo bireba RDC
Kugeza ubu muri Congo haribazwa niba Joseph Kabila azahindura itegekonshinga ngo yiyamamarize manda ya gatatu, kuko ebyili yemererwa n’ itegekonshinga zigeze ku musozo.
Nk’ uko bitangazwa ibiro by’ umukuru w’ igihugu bya leta zunze ubumwe za Amerika (USA), White House, USA izakomeza kugira uruhare mu bikorwa bibera muri Congo, binyuze mu mitegurire y’ amatora no gushyiraho intumwa nshya yihariye ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu karere k’ ibiyaga bigari na RDC.
Aba bayobozi bombi bakaba basoje ikiganiro bemeranyije gufatanya mu guhashya imitwe yitwaje intwaro yiganjye muri iki gihugu, by’ umwihariko inyeshyamba za FDLR.
Obama kandi yasabye ko ingabo za leta ya Congo zakwemera gukorana n’ intumwa z’ umuryango w’ abibumbye ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu bitero byo guhashya FDLR.
Perezida Barack Obama kandi akaba yaganiriye na Joseph Kabila kuri gahunda yo kwemerera bamwe mu mpunzi z’ abanyekongo kujya gutura muri Amerika, anagaruka kuri gahunda yo gukemura burundu iki kibazo.
@rabbimalo