Indege yo mu bwoko bwa Airbus A320 ya kompanyi yo mu gihugu cy’u Budage yitwa Lufthansa kuri uyu wa kabiri tariki 24 Werurwe yakoreye impanuka ikomeye mu gihugu cy’u Bufaransa ihitana abantu 150 bari bayirimo.

“Nta n’umwe warakotse”, uwo ni umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikorezi mu Bufaransa, Alain Vidalies. Iyi mpanuka ni yo ya mbere ihitanye abantu benshi ibereye mu Bufaransa kuva mu myaka 30 ishize.

Iyi ndege yari ivuye Barcelone igiye Düsseldorf itwaye abagenzi 144 n’abakozi 6 bayo nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi Bukuru bushinzwe indege za gisivile (DGAC). Benshi mu baguye muri iyi mpanuka bakaba ari Abadage, Abanya Espagne n’Aba nya Turkiya.

JPEG - 199.8 kb
Kubera umuvuduko iyi ndege yamanukanye n’ahantu yaguye yahise ibaubushingwe

Ibisigazwa by’iyi ndege byabonwe na za kajugujugu z’ubushakashatsi hafi ya Barcelonnette, mu gace k’imisozi bitoroshye kugeramo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye impanuka y’iyi ndege, gusa biravugwa ko yagize itya ikamanuka butosho yihuta kandi abapilote bayo ntago bigeze bagira icyo bakora ngo batabaze kandi ntago bumvikanaga n’abashinzwe kubayobora.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSIndege yo mu bwoko bwa Airbus A320 ya kompanyi yo mu gihugu cy’u Budage yitwa Lufthansa kuri uyu wa kabiri tariki 24 Werurwe yakoreye impanuka ikomeye mu gihugu cy’u Bufaransa ihitana abantu 150 bari bayirimo. “Nta n’umwe warakotse”, uwo ni umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikorezi mu Bufaransa, Alain Vidalies. Iyi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE