Dr David Himbara wigeze kuba umujyanama mu by’ubukungu wa Perezida Kagame yatangaje ko adafite icyizere cyo kongera kugaruka mu Rwanda mu gihe cyose Perezida Kagame akiri Perezida w’igihugu.

Uyu mugabo asigaye aba mu gihugu cya Canada aho ngo abayeho mu bwoba bwinshi bwo kuba yagirirwa nabi nyuma yo kwisanga atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

JPEG - 26.4 kb
Dr David Himbara Ifoto:ANDREW FRANCIS WALLACE

Ubu bwoba bwa Himbara ngo bwaba buturuka ku kuba bamwe mu bantu bahunga mu buryo nk’ubwe baraswa aho bari mu buhungiro, ibikorwa byakurikiwe no kwirukana bamwe mu bakozi ba ambasaderi y’u Rwanda muri Afurika y’epfo.

Himbara yabaye impunzi bwa mbere muri Canada mu 1974. Yabaye kandi umwe mu barwanije ivanguramoko rya Apartheid muri Afurika y’epfo mu mwaka wa 1993.

Mu gihe yari muri Afurika y’epfo yari umwarimu muri Kamuniza ndetse n’impuguke muri Gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe iterambere na Banki y’Isi.

The Star ikomeza ivuga ko mu mwaka wa 2000, Perezida Kagame yamuhamagaye we ku giti cye amusaba kugaruka mu Rwanda. Mu myaka 7, yakoraga nk’impuguke, umunyabanga wa Perezida ndetse akaba anakurikiye ibijyanye n’ubukungu.

Ngo yijejwe na Perezida Kagame ko urwego ayobora ruzaba rwigenga. Aha ngo akaba yarizereye amagambo ya Perezida Kagame.

Gusa ubu avuga ko nta bwigenge yigeze akoreramo. Yabwiye John Honderich wanditse iyi nkuru ko Perezida Kagame yatangiye kwinjira mu mikorere y’urwego yari akuriye,atangira kurubona nk’urudakora neza aho kurubona nk’urwego njyanama.

Mu mwaka wa 2008-2009, mu gihe isi yari ifite ikibazo gikomeye cy’ubukungu,Uwari Minisitiri w’imari mu Rwanda mu inama yashimangiye ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 11%.

Aha Himbara akaba ngo yarahise avuga ko bidashoboka.”Nababwiye ko bidashoboka na gato, ndetse niba byarashobokaga 11% byari kuba byariyongereye ku myumbati n’imyembe.”

Muri iyo myaka, Himbara ngo nta kibazo na kimwe yari azi ndetse yigeze agaragaramo.

Nyuma ubwo yari mu rugendo muri Afurika y’epfo nibwo ubutumwa bwavuye kwa Perezida buvuga ko agomba kugaruka , aha ngo yahise amenya ko igihe cye cyageze ntiyirirwa agaruka mu Rwanda.

Avuga ko mu myaka irenga ine ishize, yagiye ageragezwa kwicwa ndetse akarokoka n’ibikorwa byo kumushimuta muri Kenya. Ngo abavandimwe be babiri na muramu we barafunzwe mu gihe uwo bahoze bakorana we yiciwe muri Afurika y’epfo.

Kuri ubu Himbara avuga ko yishimiye kuba yarasubiye muri Canada. Ati:” Kugaruka muri Canada ni nko kugaruka imuhira. Ntabwo nkireba inyuma, uwaba ankurikiye… Ubunararibonye bwanjye mu myaka itanu ishize bwanyeretse kure y’inzozi zanjye ubwiza bwo kuba umunya Canada.

@PGirinema