Ayinkamiye w’imyaka 33 bamusanze hafi y’umuhanda yishwe atemaguwe
Umugore witwa Ayinkamiye Helena uri mu kigero cy’imyaka 33 y’amavuko bamusanze hafi y’umuhanda yishwe atemaguwe, ku ikubitiro hagakekwa umugabo we kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku buharike.
Uwishwe yatemaguwe mu buryo bukomeye igice cyo hejuru (cyahishwe) kugeza apfuye
Uyu mugore wari umaze iminsi yaraje gusura ababyeyi be, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ahagana sa kumi n’imwe ni byo yasezeye ababyeyi be ababwira ko asubiye mu rugo rwe dore ko mu ijoro ryo kuwa kane umugabo we yari yamuhamagaye kuri telefoni igendanwa amusaba gutaha akaza kurwaza umwana we kuko yahiye ubwo yari atetse.
Ubwo yarageze mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Kagese, Umurenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, ho mu Ntara y’Iburasirazuba, ni bwo yishwe nyuma umurambo we ujugunywa ku nkengero z’umuhanda.
Sindikubwabo Elyse Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Nasho yatangaje ko bahamagawe n’abaturage bababwira ko hari umuntu wiciwe hafi y’umuhanda, bahagera bakabaririza amakuru bakaza gusanga ari umuturage ukomoka muri uwo Murenge, ariko akaba yarashatse mu Karere ka Kayonza.
Yagize ati “Twabonanye n’umuryango tubaza amakuru yose ashoboka batubwira ko uyu mugore atari abanye neza n’umugabo we dore ko yigeze gushaka undi mugore bakajya bahora bashwana, nyuma umugabo we aza gushaka kumwicisha ariko umugambi wabo urapfuba.”
Sindikubwabo akomeza asaba abaturage ko bajya batanga amakuru ku miryango ibanye nabi hakiri kare kugirango ubuyobozi bubegere bubafashe mu gushakira ibisubizo ibibazo bafitanye.
Hagati aho Polisi yo yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru nyayo y’umuntu wivuganye nyakwigenderam bityo ababiri inyuma bose babiryozwe. Ayinkamiye akaba apfuye asize abana bane