Abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo n’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ntibemeranya na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gitega bavuga ko batewe n’amagini cyangwa amadayimoni.

Ibi abayobozi bakaba batangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe mu nama idasanzwe bagiranye n’abatuye mu Mudugudu w’Umucyo mu Kagari ka Kinyange, Umurenge wa Gitega, nyuma y’aho hashize iminsi umuturage witwa Niyoyita Husein agaragaje ko amasafuriya yari yuzuye ibiryo, indobo irimo ifu n’ibindi bikoresho bye byagurutse ntawe ubikozeho byiyimurira mu rugo rw’umukecuru baturanye.

Umuryango wa Hussein Niyoyita bivugwako wibasiwe n’amadayimoni

Uyu munsi bwo, hejuru y’imwe mu nzu byagurukaga byiyimuriramo hari hakigaragara akabido gato k’ubuto, urukweto rumwe na Thermos yarimo igikoma.

Kagisha Felicien umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye ingo ebyiri z’abaturage zifitanye amakimbirane kureka gukomeza guterana amabuye n’ibindi bitewe n’uko abaturanyi baba bakwiye kubana neza kandi mu mahoro.

Ibi yabishimangiye nyuma y’uko abagize iyi miryango uko ari ibiri baraye mu maboko ya Polisi.

Abayobozi batandukanye bahagurukijwe n’ikibazo cy’amagini n’amadayimoni hagati ya Hussein Niyoyita n’abaturanyi be

Mu rwego rw’ipererza ry’ibanze, Polisi yaraje Abagize iyi miryango ifitanye ibibazo kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu rwego rwo kugira ngo irebe ko aya mabuye n’ibindi bintu bihora biterwa bikomeza guterwa.

Kagisha yagize ati “ Bigaragara ko ari abantu bafitanye amakimbirane y’abantu basanzwe baturanye ariko bakayakemura baterana amabuye n’ibindi, n’amarozi aravugwa uretse ko nta gihamya cy’uko ariyo bitewe n’uko wumva hari abavuga ngo birijyana ariko ntihagire uwemeza ko yabibonye byijyana, ku buryo tutapfa kwemeza ibintu nk’ibyo”. Yakomeje agira inama aba baturage yo gusubira mu ngo zabo bakabana mu mahoro nk’uko abaturanyi babana.

Ati “ Ayo makimbirane nibayahagarike be kugirana urugomo, babane neza kuko n’abaturanyi, bareke guterana amabuye n’ibindi bitewe n’uko abantu bakwiye guturana neza ndetse bagirana n’ibibazo bakegera ubuyobozi bakabivuga bukubibakemurira”.

Niyoyita Hussein wemeza ko ibikoresho bye byose byo mu nzu byagiye byijyana ku muturanye we, yagaragaje ko atanyuzwe n’icyemezo cy’ubuyobozi bitewe n’uko butakemuye ikibazo nk’uko byari bikwiye.

Ibikoresho byo kwa Hussein Niyoyita byagurukaga ntawe ubikozeho

Uyu mugabo mu buhamya yatanze yagaragaje ko yashidukaga ibikoresho bye birimo indobo y’ifu ,intebe, amasahani, Imbabura byijyanaga mu baturanyi uretse ko atemeje ko yabyiboneraga n’amaso ye byijyana.

Hussein yagize ati: “ Ibi simbyemera kuko ndi kumva bavuga ko kuba twaraye kuri polisi ntibyongere ari twebwe tubitera ,ibyo rero sibyo kuko ushobora no gusanga ababiteraga twari kumwe, none se ninjye ukeneye ko ibintu byose byo mu nzu yanjye byangirika?”.

Oliver Umuhoza w’imyaka 30, uvuka mu rugo rugwamo ibikoresho bya kwa Niyiyita Husein ,we yagaragaje ko nta kibazo na kimwe bafitanye no kwa Niyoyita ahubwo akaba yashimangira ko ibi bishobora kuba biterwa n’izindi mbaraga zitazwi. Ati: “ Niboneye n’amaso yanjye imbabura n’indobo y’ifu biguye mu rugo rwacu ku buryo hanashize iminota 30 hahita haza n’itabureti n’umuhini wari ugiye kugwira umupolisi”.

Olivier yakomeje avuga ariko ko nta muntu n’umwe yatunga agatoki cyangwa ngo acyeke. Ati: “ Mu kuri ntawe natunga urutoki yaba uyu Hussein kuko nta gihe kinini tumaze duturanye ku buryo twaba dufitanye amakimbirane, kandi ikindi njye mbona kuko siniyumvisha uburyo umuntu ashobora guteka ibirayi bye hanyuma akaza kubijugunya atanabiriye.”

Ubwo aba bayobozi bagaragaza ko aya mabuye n’ibiterwa byose bikorwa n’iyi miryango ibiri, abaturage bakaba bahise biyamira bavuga ko hari isahani y’idongo babonye igendera hejuru igana mu baturanyi bo Niyoyita.

N’ubwo aba baturage bagaragaje ko nta bibazo hagati yabo bafitanye kugeza kuri uyu munota,hari umukobwa umwe utarashatse ko izina rye ritangazwa wagaragaje ko ibi bintu byose bishobora kuba byihishwe inyuma n’umusore wahoze akundana n’umukobwa wa Niyoyita Hussein.

Uyu musore bikavugwa ko ariwe wamurihiye amashuri ye yose yaba abanza n’aya Kaminuza kuko yizeraga ko bazabana ariko aza kumubenga nyuma, gusa ibi bikaba byahakanywe na ba nyirubwite bivuye inyuma bavuga ko batazi uwo musore, ko ayo ari amagambo y’abantu.

Hagati aho, hafi y’umusigiti wa ONATRACOM, hiriwe abantu batagira ingano bategereje kwihera amaso ibyo bitangaza bikorwa n’amajini cyangwa amadayimoni.