Umuhanzi Kizito Mihigo yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine muri 5 yashinjwaga, Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien ahanishwa igifungo cy’imyaka 25, Dukuzumuremyi Jean Paul ahanishwa igifungo cy’imyaka 30, n’aho Niyibizi Agnes agirwa umwere.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, Urukiko rukuru rwahanishije umuhanzi Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 10, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine yaregwaga birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Kizito yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 ku cyaha cy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, kuko ari cyo gifite igihano gikuru mu byaha bine yahamijwe, akaba yahanaguweho icyaha kimwe cyo gucura umugambi w’ibikorwa by’Iterabwoba.

Ntamuhanga Cassien, wari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi mu byo yahamijwe.

Uretse iki cyaha, Ntamuhanga yahamijwe ibyaha 3 ari byo Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, aho kuba gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi nk’uko Ubushinjacyaha bwabimushinjaga, ahamwa kandi n’icyaha gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba, ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Kizito yahamijwe icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi hashingiwe ku kuba mu biganiro yagiranye na Sankara yarabwiwe umugambi wo kwica bamwe mu bayobozi b’igihugu akavuga ko abandi bose boroshye uretse Perezida wa Repubulika gusa.

Urukiko rwahamije Kizito Mihigo icyaha cyo kurema umutwe w’ubugizi bwa nabi rugendeye ku kuba yarakoze ubugororangingo bw’itangazo ryo gushinga ihuriro ry’Urubyiruko rigizwe n’Abahutu n’Abatutsi ryiswe,” Impinduramatwara Gacanzigo”, iryo tangazoi akaba ari we wagombaga kurisoma ageze i Burayi mu gihe urwo rubyiruko rwagombaga kuba ruri muri Tanzania.

Dukuzumuremyi na we yahamijwe ibyaha byose yaregwaga uko ari bitatu, aho yahamijwe icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi aho kuba gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugamvanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, n’ubugambanyi bw’ibikorwa by’iterabwoba.

Niyibizi Agnes yahanaguweho ibi byaha byose yashinjwaga, kuko Urukiko rwasanze kuba yaragiye mu birindiro bya FDLR gusura uwitwa Damascene babyaranye, no kuba yarahaye Dukuzumuremyi amafaranga 300.000 yari ahawe na Ntamuhanga, bidasobanura ko yari azi imigambi irimo gutegurwa.

Kizito Mihigo yahanaguweho icyaha cyo gucura umugambi w’iterabwoba kuko ibikorwa yakoze bigaragaza umugambi wo kwica Depite Bamporiki bitewe n’urwango yari amufitiye, rwaterwaga n’ibibazo bagiranye ubwo bombi bari abahanzi.

Umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be batawe muri yombi muri Mata 2014, bakurikiranyweho ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’igihugu

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmuhanzi Kizito Mihigo yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine muri 5 yashinjwaga, Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien ahanishwa igifungo cy’imyaka 25, Dukuzumuremyi Jean Paul ahanishwa igifungo cy’imyaka 30, n’aho Niyibizi Agnes agirwa umwere. Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, Urukiko rukuru rwahanishije umuhanzi Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE