Kantengwa Angelique wayoboraga RSSB amerewe nabi mu bitaro
Kantengwa Angelique wahoze ari umuyobozi w’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganyirize bw’ abakozi n’ ubwishingizi bw’ indwara, RSSB ntiyagaragaye mu rukiko kuri uyu wa kane, umwunganizi we akaba yabwiye urukiko ko ubuzima bwe bumeze nabi, ari mu bitaro.
- Kantengwa Julienne wayoboraga RSSB
Iki ni nacyo yashingiragaho asaba ko uwo yunganira yafungurwa ngo ashobore kwivuza, bikaba byaranaburanwagaho muri iki cyumweru mu rukiko rukuru, mbere y’ uko uru rubanza rugarurwa mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo ruburanishwe mu mizi.
Umwunganira yeretse urukiko impapuro za muganga zemeza ko Kantengwa adashobora kuva mu bitaro kuko ngo arembye cyane, ariko ubushinjacyaha buvuga ko umuntu ukurikiranweho ibyaha bikomeye atakunganirwa atahibereye.
Urukiko rukuru mbere rwanze ko aburana ari hanze yivuza, kuko rwavugaga ko nta mpapuro za muganga zigaragaza ko arwaye bikomeye ndetse zemeza ko akeneye kwivuriza hanze nk’ uko yabivugaga.
Kantengwa wahoze ayobora ikigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganyirize bw’ abakozi n’ ubwishingizi bw’ indwara,RSSB, mbere yaregwaga gusa gutanga ibya leta ku buntu, bingana n’ amadolari ibihumbi 30 cyangwa miliyoni 24 z’ amafaranga y’ u Rwanda, ashinjwa kuba yarahaye rwiyemezamirimo ku gishushanyo cy’ ikigo RSSB yayoboraga.
Ariko mbere y’ uko urubanza rugarurwa mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuburanishwa mu mizi, urukiko rukuru rwasabye ko anaburanishwa no ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa leta, icyaha gihanishwa igifungo cy’ imyaka icumi k’ uwo gihamye.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukaba rwavuze ko rutangaza umwanzuro ku cyifuzo cya Kantengwa usaba kuburana ari hanze yivuza , kuri uyu wa gatanu.