Bitewe n’isuku idasanzwe iba mu Mujyi wa Kigali rwagati, abenshi bibwira ko abana bo mu muhanda badashobora kubona ahantu bagira indiri, cyane ko ibyabo byose biba bigizwe n’umwanda.

Gusa hari indiri yabo iba munsi y’Inyubako y’ubucuruzi (UTC) bakunze kwita kwa Rujugiro hafi ya Rond Point y’ibanze iteganye n’ahahoze Centre Culturel Franco-Rwandais.

Iyi ndiri ibamo abana bagera kuri 15. Bamwe mu baba muri iyi ndiri /Ingangi nk’uko bayita, baganiriye na IGIHE bemeza ko nubwo nta bantu benshi basanzwe babizi bahabaye igihe gisaga imyaka ibiri, ndetse ko nta n’icyo habatwaye nubwo baharara hakaba n’ubwiherero bwabo.

Aha baba ni mu gihombo kinyuramo amazi n’indi myanda ituruka muri UTC kuko ari ruhurura ndetse usanga n’aba bana bacyirirwamo bakanakiraramo aho baba bakikijwe n’umwanda musa.

Mfuranzima Yannick w’imyaka 16 uvuga ko yabaye Mayibobo kubera kwanga gukomeza kureba uko nyina asambana n’abagabo batandukanye batari se.

Yavuze ko nubwo aba ahabi biruta kureba ubusambanyi bwa nyina; ati “Njye sinigeze nshimishwa no kubona mama aryamana n’abagabo ndeba kandi turyamanye ku buriri bumwe, rero nahisemo kuba umwana w’umuhanda aho gukomeza kureba ibyo aba arimo kuko nabimubujije kenshi aranga ahubwo ambwira ko ngomba gushaka ahandi ho kuba.”

Bamwe muri bo bemeza ko babonye ababyeyi babarera bakabarihira amashuri bareka kuba ku muhanda kuko nabyo babiterwa n’imibereho mibi banyuzemo.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSBitewe n’isuku idasanzwe iba mu Mujyi wa Kigali rwagati, abenshi bibwira ko abana bo mu muhanda badashobora kubona ahantu bagira indiri, cyane ko ibyabo byose biba bigizwe n’umwanda. Gusa hari indiri yabo iba munsi y’Inyubako y’ubucuruzi (UTC) bakunze kwita kwa Rujugiro hafi ya Rond Point y’ibanze iteganye n’ahahoze Centre Culturel...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE