Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2015, umukozi wo mu rugo witwa Mukaremera Francine arwariye mu bitaro bya bya Kibuye avuga ko yakubiswe na nyirabuja Marthe Mukamana n’undi mukozi we utuye mu kagari ka Kiniha umudugudu wa Muryohe mu murenge wa Bwishyura i Karongi.

Nta murwaza, nta wumugemurira aravuga ko kubiswe akagirwa intere na nyirabuja

Aho arwariye mu bitaro Francine Mukaremera ukomoka mu karere ka Nyamasheke yabwiye Umuseke ko amaze amezi ane mu rugo rwa Mukamana n’umugabo we, abakozi bombi bo mu bigo byigenga.  Ko yari amaze amezi atatu adahembwa.

Avuga ko yari amaze iminsi arwariye mu rugo ntacyo batamuvuza maze agatumaho iwabo bakamwoherereza amafaranga yo kujya kwivuza. Ubwo yari atumyeho moto imujyanye kwa muganga ngo nibwo nyirabuja afatanyije n’umusore witwa Kadende umukorera muri papeterie bamwadukiriye baramukubita.

Ati “Bankubise bikomeye cyane ari babiri, barangije banta hanze y’igipangu babonye ndembye bahamagara ambulance iraza inzana hano ku bitaro.”

Kwa muganga aho ari nta murwaza, nta wumugemurira, nta funguro abarwaje abandi hafi ye nibo basa n’abamwitayeho bamwegura kuko agaragaza ko nta ntege afite.

Abaturanyi b’uyu muryango batifuje ko amazina yabo atangazwa bemeza ko uyu mukozi yakubiswe koko, babwiye Umuseke ko hari indi mpamvu yo mu rugo uyu mugore yakubise umukozi we ishingiye ku mibanire y’abakozi n’abakoresha babo .

Umwe ati “Ni ibintu umuntu atatangaza kuko yaba abashyirzehanze.”

Francine Mukamana avuga ko uyu mukozi we yari umurwayi wo mu mutwe. Ati “Yari yarananiye naramwihanganiye, yari agiye gutaha tutabyumvikanyeho turagundagurana ntabwo namukubise nk’uko abivuga, icyo nakoze namusohoye mu nzu. Ubwo ari kwa muganga ubwo ibitaro bizakore expertise nibasanga ari inkoni nzakurikiranwe.

Abajijwe impamvu yahamagaye Imbangukiragutabara y’ibitaro (Ambulance) mu rugo iwe, yasubije ko ari ubuyozi bw’inzego z’ibanze bwabimutegetse.

Ubuyobozi ku nzego z’umudugudu, Akagali n’Umurenge wa Bwishyura ariko bwabwiye Umuseke  ko iki kibazo batari banakizi.

Emmanuel Mutuyimana uyobora Umurenge wa Bwishyura ati “Nta makuru mfite kuri icyo kibazo nimbimenya ndabikurikirana.”   

Frank Mugisha ushinzwe iteramambere mu kagali ka Kiniha ubwo yari ahamagawe n’Umuyobozi w’Umudugudu, wari ukibimenya, amumenyesha ko abanyamakuru bamushaka. Yamusubije nawe  ntacyo yababwira kuko atari ahari.

Urwego rwa Polisi yo mu murenge wa Bwishyura  rwatangaje ko batunguwe no kumva aya makuru bagahita bohereza abo kubikurikirana bagomba gutanga raporo vuba kandi umukobwa akavurwa.

Ihohoterwa rikorwa n’abakozi bo mu ngo ku bana barera niryo rikunze kumenyakana cyane, gusa ihohoterwa nabo bakorerwa mu ngo zimwe na zimwe kenshi ngo ntabwo rimenyekana.

Polisi ikaba iri mu iperereza ngo imenye iby’iki kibazo gitumye uyu mukozi wo mu rugo ubu ari mu bitaro bya Kibuye.

UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKuri uyu wa 13 Gashyantare 2015, umukozi wo mu rugo witwa Mukaremera Francine arwariye mu bitaro bya bya Kibuye avuga ko yakubiswe na nyirabuja Marthe Mukamana n’undi mukozi we utuye mu kagari ka Kiniha umudugudu wa Muryohe mu murenge wa Bwishyura i Karongi. Aho arwariye mu bitaro Francine Mukaremera ukomoka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE