Gakenke: Baratabaza nyuma yo gusenyerwa n’imvura
Aba baturage basenyewe n’imvura ngo ubu bakaba badafite aho bikinga, bafatanije ikibazo n’abandi bangirijwe imyaka y’iganjemo urutoki, ibishyimbo, imyumbati n’ibigori byari bihinze kuri hegitari 50.
Ubuyobozi bwo buvuga ko icyo kibazo gihari kandi ko mu gihe hagitegerejwe icyemezo kizafatwa n’ubuyobozi bw’Akarere, ngo aho ubushobozi bwose bwava bwakunganira abo baturage basizwe iheruheru n’imvura y’amahindu.
Nkuko byemezwa n’abo iyi mvura yasamburiye amazu abandi igacocagura imyaka bahinze, bavuga ko iyo mvura yari nyinshi cyane ku buryo n’abari bayugamye mu nzu nta cyizere bari bafite ko amazu atabagwaho.
Nyiramariza atuye mu Murenge wa Mugunga ho mu Karere ka Gakenke, nawe ni umwe mu bagezweho n’iki kibazo, yagize ati “Imvura yaguye wagira ngo yarimo gatumwa kuko yaraguye ku buryo nta kintu na kimwe twaramuye, ari yo ntandaro yo kuba tubayeho nabi muri iyi minsi.”
Aba baturag e kandi bavuga ko ubu badafite ibibatunga cyane ko iyi mvura yaguye ikica urutoki ari rwo bafataga nk’ubukungu bwabo wongeyeho n’indi myaka yari mu murima.
Akagari ka Rwankambi, Nyagahinga n’ikindi gice cya Nkomane, niho imvura yangirije cyane imyaka.
Iyi mvura yarimo umuyaga mwinshi yangije amazu agera kuri 11, yangiza urutoki rwafatwagwa nk’igihingwa gikomeye muri uyu Murenge ndetse n’indi myaka irahatikirira.
Aba baturage bavuga ko bakeneye ubutabazi cyane ko abenshi bari bamaze iminsi mike bohereje abana ku ishuri, abandi biteguye umusaruro ukiri mu mirima, bakaba bavuga ko ikibazo ari isakaro ku bo amazu yasambutse n’imbuto ku bangirijwe imyaka.
Uwitwa Harerimana yagize ati “Mu bigaragara, urubura rwadukozeho kuko ubu nta mbuto ku bihingwa byose, nta sakaro, mbese ubuyobozi buduhaye amabati twakwirwanaho noneho bakaduha n’imbuto kugira ngo twongere duhinge bushya.’
Aba baturage kandi bavuga ko batewe ubwoba n’inzara bagiye guhura nayo mu minsi iri imbere kuko abenshi imyaka yabo yose yatikiriye mu mirima.
Ubuyobozi bwemeza ko iyi mvura yagize ingaruka mbi kuri aba baturage nkuko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga, Twahirwa Bernard.
Twahirwa yagize ati “Nibyo koko imvura yarabangirije. Iki ni ikibazo ku mibereho y’aba baturage, kuko umuyaga warahushye imvura iragwa hangirika urutoki rwari ruhinze kuri hegitari 50 n’amazu 11 n’urusengero rw’Abadivantisite ruri mu Kagari ka Mutego. Ku bijyanye n’imyaka nta butabazi bundi turabona.”
Uyu Muyobozi akomeza avuga ko bazafasha aba baturage bifashishije imiganda nyuma bagasaba isakaro Akarere.
Akomeza avuga ko ikibazo gikomeye aba abaturage bafite ari icy’imbuto bazakoresha mu gihembwe cy’ihinga bitegura kwinjiramo, kuko ngo uretse urutoki rushobora gushibuka indi myaka yo yangiritse ku buryo bukomeye kandi ari ho bari biteze imbuto.
Umurenge wa Mugunga wagizweho ingaruka zikomeye n’imvura ivanze n’urubura rwinshi, ugizwe n’imisozi miremire, utuwe n’abaturage 19518, iyi mvura ikaba yaraguye tariki ya 1 Gashyantare uyu mwaka turimo.