Human Rights Watch irashinja u Rwanda gutegeka abaregwa kwemera ibyaha
Mu cyegeranyo cyawo gishya cyerekana uko umwaka wa 2014 wagenze, umuryango urengera uburenganzira bwa muntu human rights watch uvuga ko u Rwanda rwakomeje gushyiraho amabwiriza akarishye abuza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe. Umurongo wa politiki mu gihugu ngo usa n’ufunganye cyane kandi imikorere ya societe civile n’itangazamakuru iracyari hasi cyane.
Ni icyegeranyo kigaruka cyane ku manza zirimo urwa Joel Mutabazi wahoze arinda umukuru w’igihugu n’urw’umuhanzi Kizito Mihigo. Umushakashatsi wa human rights watch ku mugabane wa Afrika Carina Tertsakian na Isango star yagize ati ”Mu Rwanda icyo twabonye 2014, ni uko habayeho iterambere mu by’ubukungu n’imibereho y’abaturage, ariko ibyo ntibyajyanye no kubahiriza ubwisanzure muri politiki ndetse no kwishyira ukizana kwa muntu. By’umwihariko twasanze harakomeje kubaho amabwiriza akarishye asa n’aboshye itangazamakuru.
Hari kandi uburyo abantu batandukanye bafashwe bafungirwa ahantu habiri haduhangayikishije cyane. Hari abafungiwe mu bigo bya gisirikare ku buryo butemewe, bamwe bakorerwa iyicarubozo abandi bategekwa kwemera ibyaha batakoze cyangwa se bagategekwa gushinja abandi. Ibi byanakunze kugaragara mu nkiko ku byaha bifitanye isano n’umutekano ariko hari n’abandi nanone bataburanishwa. Ikindi gice ni icy’abantu bafungiwe i Gikondo ahitwa kwa kabuga. Ariko aba bo si abafungiwe ibyaha bya politiki, ahubwo ni abagabo, abagore n’abana, urugero nk’abana bo ku mihanda, indaya n’abandi bacuruza ubuconco ku mihanda bafungiwe igikondo mu buryo bubi. Bamwe muribo bakubitwa n’abapolisi cyangwa se n’izindi mfungwa abapolisi barebera”.
Johnston Busingye Ministre w’ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta yamaganye ibyo birego avuga ko Kwa Kabuga atari gereza. Abajijwe impamvu Human rights watch ivuga ko imiryango imwe n’imwe iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda idahabwa umwanya Carina yagize ati “Iyi si inkuru nshya byakunze kubaho mu Rwanda kuva mu myaka ishize.
Guverinoma y’u Rwanda yakunze gushyira igitutu ku miryango nk’iyo ngo ihagarike ibyo kujoora Leta kandi ibikora mu buryo butandukanye. Urebye nta ntambwe igaragara yatewe mu bwisanzure mu bya politiki no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Urugero rwa hafi ni umuryango Liprodhor urengera uburenganzira bwa muntu, mu 2013 wahawe ubuyobozi uyoborwa n’abantu babogamiye cyane kuri leta. Ibi tubitekerezaho cyane atari ukubera ibyabaye kuri Liprodhor gusa, ahubwo ko bari imwe mu miryango ya nyuma yigenga iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Rwanda.