Uruhuri rw’ibibazo rwasubikishije urubanza rwa Col. Byabagamba na Gen Rusagara
• Gusimbuka ingingo ya 15 muri 346 zigize dosiye yashyikirijwe abaregwa uko ari batatu kubyo baregwa,
• Uburwayi bwa Sergent Kabayiza Francois bumaze igihe ndetse akaba avuga ko ubuzima bwe bugeramiwe;
Ibi ni bimwe mu bibazo byagaragajwe mu iburanisha mu mizi ku nshuro ya mbere mu rubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Col. Byabagamba Tom, Brig. Gen Rusagara Frank ndetse na Sergeant Kabayiza Francois, ibibazo byatumye ruhita rusubikwa.
Bose uko ari batatu baregwa ibyaha birimo kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, gukora ibikorwa bigamije gusebya igihugu, guhishira nkana ibimenyetso ndetse no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko cyihariwe na Brig. Gen Rusagara ndetse no gusuzugura ibendera ry’igihugu icyaha kihariwe na Col. Tom Byabagamba.
Ubwo bitabaga Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe kuwa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2015, babanje gusomerwa ibyaha baregwa.
Perezida w’Inteko Iburanisha yabajije Col. Byabagamba niba ibyaha aregwa n’Ubushinjacyaha abyemera mu ijambo rimwe agira ati “Ntabyo nemera”.
Mu gihe bari bataragera kuri Brig. Gen Rusagara Frank, umwunganizi we mu mategeko Me. Buhura yahise agaragaza imbogamizi ziri mu rubanza rw’uwo yunganira.
Me. Buhura Pierre Celestin yahereye kuri Dosiye ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko ndetse na bo bakayihabwa ikubiyemo ibirego by’uwo yunganira ariko avuga ko bayibonye bakererewe ndetse hakaba hari n’ingingo zasimbutswe ikosa urukiko rwavuze ko ryakozwe n’umuntu wafotoye iyi dossier kuko hari impapuro yagiye asimbuka.
Me. Buhura Pierre Celestin yagize ati, ” Dosiye yagejejwe ku rukiko kuwa 29 Ukwakira 2014 ariko twebwe twayibonye kuwa 13 Mutarama 2015 kandi hari ingingo zitagaraga muri dosiye twashyikirijwe.
Ingingo ya 3, 39, 81, 88, 125, 142, 164, 170, 191, 226, 238, 257, 263, 268, 308”.
Me. Buhura wunganira Rusagara Frank na Sergeant Kabayiza icyarimwe yanavuze ko Rusagara wacyuye igihe mu ngabo z’u Rwanda (RDF) yambuwe uburenganzira bwe kuko konti ze zose zafatiriwe akaba nta bushobozi afite bwo kuba yakwishyura abamwunganira mu mategeko.
Aha ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Rusagara akora agomba kubanza akabivuganaho n’ubuyobozi bwa gereza ndetse ngo akaba yarabikoze ubwo yishyuraga imyenda yari abereyemo BRD, kuba hari izindi sheke adasinya akaba abikora ku bushake bwe.
Me. Buhura avuga ko kugirango yishyurwe bisaba guca mu nzira zigoye.
Mu kugaragaza imbogamizi zikomeye mu iburanishwa ry’uru rubanza, Me. Buhura yasabye urukiko ko rwakurikirana uko Sergeant Kabayiza avuzwa kuko yasabye kuvuzwa indwara y’umwijima ariko bikaba bitarigeze bikorwa.
Sergeant Kabayiza wacyuye igihe mu ngabo z’u Rwanda yavuze ko iyo agiye kwivuza ku Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal avurwa umutwe aho kuvurwa umwijima; akavuga kandi ko ngo uwamukoreye iyicarubozo ari na we umujyana kumuvuza.
Impaka hagati y’ubushinjacyaha ndetse n’abunganira Sergeant Kabayiza zakomeje aho ubushinjacyaha bwavugaga ko Kabayiza yavujwe na we akavuga ko ubushinjacyaha butigeze bumuvuza, akongeraho ko niba buvuga ko bwamuvuje bwagaragariza urukiko impapuro yavurijweho.
Muri uru rubanza ntacyo Col. Tom Byabagamba cyangwa umwunganira we mu by’amategeko bigeze bavuga cyane, ariko nabo bagaragaje impungenge ku ngingo zasimbutswe muri dosiye yashyikirijwe n’ubushinjacyaha.
Umucamanza nyuma yo kumva imbogamizi zagaragajwe n’abaregwa yabahaye umwanya wo guhitamo umunsi ubanogeye bakongera kuburana bose bahuriza ku itariki ya 25 Gashyantare 2015. Kuri iyi tariki Sergeant Kabayiza ngo azaba yavujwe ndetse n’ingingo zitari muri dosiye zibe zamaze gukosorwa.
Aba bagabo bose batawe muri yombi muri Nzeri mu mwaka wa 2014 bakaba ari ku nshuro ya mbere urubanza rwabo rwari ruburanishijwe mu mizi.