Ibitaro bya King Faysal byashyizwe mu majwi mu rubanza rwa gisirikari
Sergeant Kabayiza Francois arashinja ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kwanga kumuvura umwijima bikavuga ko ari muzima.
Muri Nzeri 2014, ubwo aba bagabo uko ari batatu baburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Stg Kabayiza yabwiye urukiko ko bamuha uburenganzira akazajya aburana adafunze kuko afite uburwayi bukomeye.
Stg Kabayiza yanasabye urukiko ko rwakurikirana umusirikare wamukoreye ibikorwa by’iyica rubozo ndetse avuga n’amazina ye.
Nk’uko yabibwiye urukiko Rukuru rwa Gisirikare uyu munsi tariki 27 Gashyantare 2015, kuva yasaba ko avuzwa ngo ntabwo yari yavuzwa. Urukiko rwa gisirikare rwategetse ubushinjacyaha ko bwafatanya na Gereza bakamuvuza.
Sgt. Kabayiza wacyuye igihe mu ngabo z’u Rwanda (RDF) yavuze ko atabasha kuburana kubera ikibazo cy’uburwayi ndetse n’ingaruka yatewe n’iyicaruboza avuga ko yakorewe n’umwe mu basirikare.
Sgt Kabayiza yavuze ko igihe kigeze ngo urukiko ndetse n’umwanganira bakurikirane uburyo avuzwamo kuko ubuzima bwe bugeze habi.
Stg Kabayiza ati “Ndasaba ko nafungurwa nkabanza nkivuza. Maze amezi atanu nsaba kuvuzwa ariko ntabwo mvuzwa. Ndwaye umwijima ariko iyo ngiye kwa muganga mu bitaro by’umwami Faisal bavuga ko ntacyo ndwaye.
Umuntu wankoreye iyicarubozo ni nawe umvuza, ni we unzanira ibisubizo byo kwa muganga aha amabwiriza abaganga baba bagiye kumvura bakamvura indwara idahuye n’iyo ndwaye”.
Stg. Kabayiza yavuze ko umuganga yamwohereje muri CARAES i Ndera (ibitaro bivura uburwayi bwo mu mutwe) ngo ajye kunyura mu cyuma barebe uburwayi afite ariko bikaba bitarashoboka.
Me. Buhuru Pierre Celestin wunganira Sgt. Kabayiza na Brg. Frank Rusagara yasabye Urukiko gukurikirana uburyo Stg Kabayiza avuzwa bakareka kumuha ubushinjacyaha kandi bumurega.
Me. Buhuru yakomeje asaba Urukiko gukora igenzura ku burwayi bwa Sgt Kabayiza ubusabe bwateje impaka ndende aho urukiko rwavugaga ko Stg Kabayiza azavuzwa uwunganira Sgt Kabayiza nawe akavuga ko urukiko mu bubasha bwarwo rwakurikirana uburwayi bwe bukamenyekana neza.
Yagize ati “Ubushinjacyaha bwamaze gushyira mu maboko yanyu (Urukiko) umukiriya wanjye, ni gute ari bwo bugomba kumuvuza ?”
Ubushinjacyaha bwavuze ko Sgt Kabayiza abeshya kuko yavujijwe ariko bikaba bitarashobotse ko abonana n’umuganga ku bitaro by’i Ndera kuko uyu muganga yari mu kiruhuko.
Stg. Kabayiza yavuze ko ibyo ubushinjacyaha buvuga atari byo kuko yagiye kureba uwo muganga i Ndera bakamubwira ko nta Randez-vous bigeze bamusabira
Urukiko rwanzuye ko Sgt Kabayiza agomba kuvuzwa urubanza rugasubukurwa kuwa 25 Gashyantare 2015.