Imiryango hafi ibihumbi 4 isangira uburyamo n’amatungo
Abaturage b’akarere ka Gakenke bicaye baganira n’ubuyobozi bw’ako karere (Ifoto/Kigali Today)
Imiryango 3722 yo mu mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke yibanira n’amatungo mu nzu imwe.
Iyi mibare yagaragajwe nyuma ya gahunda yashyizweho n’ubuyobozi bw’aka karere yo gusura urugo ku rundi yakozwe nyuma y’aho hagaragariye indwara y’amavunja.
Ihene, intama, inkoko, inkwavu, imbeba za kijyambere, ingurube n’ayandi matungo magufi byoroshye kwibasirwa n’abajura ni yo abana n’abaturage.
Aya makuru yatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gakenke uvuga ko abaturage babana n’aya matungo kugira ngo batayiba kuko byoroshye ko yibasirwa n’abajura.
Nzamwita Déogratias yagize ati, ” Imiryango twasanze ibana n’amatungo twabagiriye inama zo kurekera amatungo mu biraro ibiraro ndetse tubabwira ko nta bantu baziba amatungo yabo”.
Nzamwita yakomeje avuga ko bakajije amarondo mu baturage ndetse igihe hazaba habayeho ibikorwa by’ubujura abantu bazaba baraye irondo bakaba bazabiryozwa.
Muri gahunda yo gusura urugo ku rundi irimo gukorwa muri iyi minsi mu karere ka Gakenke hamaze gusurwa ingo zisaga ibihumbi 75 mu ngo ibihumbi 80 zituye akarere ka Gakenke
Akarere ka Gakenke gakomeje ibikorwa byo guhashya umwanda, mu mpera z’umwaka wa 2014 hakozwe umukwabu wo kureba abantu barwaye amavunja; abasaga 356 bakaba barafashwe ndetse bajyanwa no kwa muganga barahandurwa.