Amakuru ava ku cyicaro cya EAC, aravuga ko umuryango w’ ibihugu bya Africa y’ Iburasirazuba waba wibwe akayabo k’ amafaranga abarirwa mu ma miliyari y’ amashilingi, bikaba byambika isura mbi uyu muryango.

Raporo y’ ubugenzuzi ikaba yaragaragaje ko kugeza ku wa 30 Kamena ( ni ukwezi kwa gatandatu )2013, byagaragaye ko uyu muryango waba warakoresheje nabi uyu mutungo ndetse hakabaho n’ ibikorwa byo gusesagura bisohora amafaranga mu bitari ngombwa nk’ uko Hon. Ngendakumana Jeremie yabishyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu ariko bikaba bigomba gusuzumwa mu cyumweru tuzatangira ejo ku ya 26 Mutarama 2015.

Nk’ uko iyo raporo yamuritswe ibigaragaza ngo muri uyu muryango habayeho gusesagura gukabije ndetse habaho gusohora amafaranga y’ ikirenga kuri imwe mu mirongo y’ ibisohorerwa amafaranga (budget lines ) ikaba yasabye inama y’ abaministre b’ ibihugu bashinzwe iby’ uyu muryango gukurikirana iki kibazo mu maguru mashya ndetse bagasaba n’ impapuro za ngombwa zasohoreweho amafaranga.

Ntibavugwa neza muri iki kibazo: Dr. Nantoongo Zziwa na Dr. Richard Sezibera

Raporo ikaba kandi yaragaragaje ko amafaranga atagira ingano yanyerejwe ku ngoma ya Speaker Zziwa, umugandekazi wayoboraga inteko ishinga amategeko ya EALA uheruka kweguzwa na bagenzi be kimwe mu byo yaregwaga hakaba harimo no kwangiza umutungo w’ umuryango. Raporo ikaba kandi inenga umugenzuzi w’ imali ndetse ikamushinja ubushobozi buke mu kuba yarananiwe kubuza ubu bujura.

Ikindi cyaba kiri mu byateye iki cyuho cyatumye ubujura nk’ ubu bushoboka, ngo ni ibura rya bamwe mu bakozi ku buryo hari imyanya kandi bigaragara ko ari iya ngombwa itabamo abantu bigatuma bamwe mu bakozi bakora ibirenze ubushobozi bw’ ibyo bazi. Ibi byagiye bituma mu kazi hahora abanyabiraka bahora bongererwa amasezerano.

Raporo ikaba isaba abaministri kuzuza byihutirwa imyanya ya ngombwa kandi inasaba secretariat general y’ uyu muryango gusobanura ibijyanye n’ amasoko y’ amatike y’ indege yakozwe mu buryo budakurikije amategeko; bikaba byarateje igihombo cy’ asaga miliyoni eshatu z’ amadolari ya Amerika.

Ikindi iyi raporo yavuze kigomba guhita gikosorwa vuba na bwangu ni ibijyanye n’ itangwa ry’ amasoko y’ ubwubatsi n’ igenzura ry’ imishinga yo kurwanya SIDA na byo bitwara akayabo ku nyungu za bamwe.

Twifuje kuvugana na Ministre ushinzwe umuryango wa Africa y’ Iburasirazuba ariko ntibiradushobokera. Gusa iki kibazo cy’ inyereza ry’ umutungo w’ uyu muryango gishobora kuwubera intambamyi dore ko wakunze kuzamo utubazo dushingiye ku mibanire y’ ibihugu aho bamwe batatinyaga kubibona nko gucikamo kabiri.

Sam Kwizera – imirasire.com