Gashaza Celestin w’ikigero cy’imyaka 70 ni umusaza w’umukene bigaragara wo mu murenge wa Nyabimata, Akagali ka Mishungero,Umudugudu wa Ngarama, avuga ko amaze imyaka hagati y’ibiri n’itatu aba mu kazu yagondagonze munsi y’igiti cy’avoka, nubwo ngo ahora yizezwa n’ubuyobozi kubakirwa no gufashwa ariko ntibibe.

Gashaza imbere y'akaruri yagondagonze munsi y'igiti

Mbere yabanaga n’umugore we n’abahungu babo babiri, umugore we aza kwitaba Imana, umuhungu we wundi na we aza gufungwa undi na we aza kwitaba Imana.

Uyu musaza yabwiye Umuseke ko yahingaga hafi y’ishyamba riri hagati y’icyayi cya Nshiri n’ishyamba rya Nyungwe aza kuhava ajya mu isambu y’umuhungu we wari ufunze ngo ayibemo anayicunga.

Ati “Nta bushobozi nari mfite, nibwo nagondagonze aka karuri munsi y’igiti nkajyamo. Abuzukuru abahungu banjye bansigiye na bo sinashobora kubana na bo kuko nta bushobozi mfite.”

Ingabo z’u Rwanda zakoreraga mu gace ka Ruheru na Nyabimata zamenye ikibazo cy’uyu musaza ariko ngo zitegura kujya mu butumwa muri Sudan, maze zikusanya amafaranga ziyasigira umukuru w’Akagali ka Mushungero ngo bazayahereho bubakire uyu musaza.

Gashagaza ati “Nibwo nahise mbona abaturage bazana ibiti  barabishinga ariko ntihagira ikindi gikorwa nabyo biza kwangirika. Ayo mafaranga yari kunyubakira sinamenye irengero ryayo, n’uwo muyobozi witwa Rubarara bayahaye simperuka kumuca iryera.”

 

Ubuyobozi ngo butinya ko ikibazo cye kimenyekana

Uyu musaza uvuga ko usibye kuba aba muri iyi nzu nta n’indi mibereho afite kuko nta mbaraga agifite, avuga ko abayobozi bahora bamwizeza kumwubakira ariko ngo mbere bari baramubwiye ko nta bushobozi bwo kumwubakira buhari.

Ati “Mbona ubuyobozi bushaka kunyimura ngo hatazagira umenya uko mbayeho.

Nta n’amafaranga agenewe abageze mu zabukuru bampa. Niba ari uko batanzi cyangwa se badashaka kuyampa simbizi.”

Avuga ko abayobozi bamusabye kuva muri ako karuri akaba acumbikiwe mu baturanyi ariko we yabyanze.

Ati “Nanze kujya gusembera no kwandavura mu baturanyi ncumbika kandi ingabo z’u Rwanda zaratanze uburyo ngo nubakirwe ntibikorwe.”

Clèt Munyankindi  Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, yabwiye UMUSEKE ko amakuru aheruka yavugaga ko uyu musaza acumbikiwe mu baturanyi kugira ngo ubuyobozi bubone uko bumwubakira.

Ati: “ Ikibazo turakizi ubu turi gushaka uko duha uyu musaza isakaro ry’inzu ye kuko yari isakaye uruhande rumwe. Twabaye tumucumbikishirije mu baturanyi.”

N’ubwo ubuyobozi bwemeza ko bwubakiye uyu musaza inzu ikaba isigaje gusakarwa, uyu musaza arabihakana kuko akiri mu nsi y’igiti mu karuri yagondagonze kandi amazemo icyo gihe cyose.

Ati “Iyo baza kuba baranyubakiye inzu ibura isakaro ntabwo ari ryo ryari kunanira abaturage kuko n’ubundi ari bo bamfatiye runini mu buzima mbayeho.”

Mu kagali ka Mishungero aho uyu musaza atuye ni hafi y'ishyamba rya Nyungwe

Akazu yagondagonze kari hagati munsi y'ibiti

Gatwikiriwe n'ihema rituma yikingaho imvura n'imbeho

Gashaza Celestin yinjira iwe

Kwinjira mu mbere nabyo hari ubwo bitamworohera

Mu mbere aho arambika umusaya niho hari n'ibye byose

Nyuma y'uko ingabo zitanze amafaranga ngo yubakirwe abaturage ngo baraje bashinga ibiti gusa, abayobozi bo bavuga ko inzu isigaje gusakarwa

Avuga ko amaze imyaka irenga ibiri ari muri ubu buzima

NIZEYIMANA Jean Pierre
UMUSEKE.RW