Nyagatare: Abagabo 4 bakatiwe gufungwa imyaka 10 kubera gusambanya abanyeshuri
Abagabo bane bari bakurikiranyweho gusambanya abanyeshuri mu Karere ka Nyagatare birangiye bakatiwe gufungwa imyaka icumi icumi.
Mugabe Thomas, Kagame Alex, Ndibwami Sosthene na Murekezi David batawe muri yombi muri Gicurasi 2014 bari kumwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ibiri ndetse n’umwarimu wari wungirije umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyagatare bose bakurikiranweho gusambanya abana biga muri uru rwunge.
Gusa ku ikubitiro abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Rwempasha na Nyagatare yo mu Karere ka Nyagatare ntibatinze muri gereza kuko barekuwe ndetse basubira mu myanya y’ubuyobozi.
Abana b’abakobwa bacuruzwaga na mugenzi wabo biganaga agahabwa amafaranga nabo bagahabwa amafaranga nyuma yo gusambanywa nk’uko aba bana ndetse n’uwabacuruzaga babyiyemereye.
Nyuma y’igihe kirekire uru rubanza ruburanishwa, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahanaguye kuri aba bagabo uko ari bane gushishikariza abana uburaya ahubwo ruhamya Mugabe Thomas, Kagame Alex na Murekezi David icyaha cyo gusambanya.
Ndibwami Sosthene we rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso cy’abasambanya abana bose bahanishwa imyaka 10 y’igifungo.
Umwana w’umukobwa wacuruzaga bagenzi be nyuma yo kubyemera ndetse akanasaba imbabazi yahanishijwe gufungwa umwaka umwe usubitswe n’amande y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni.
Umwarimu wari wungirije umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyagatare abana basambanijwe bigagamo, yarukuwemo kuko icyaha yaregwaga, urukiko rwasanze cyaburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze.
Perezida Kagame yasabye inzego zitandukanye guhagurukira ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu, cyane iry’abana b’abakobwa.
Mu muhango wo gutangiza umwaka w’Ubucamanza wa 2013-2014 mu ntangiriro za Kanama, Perezida Kagame yagize ati, “bikwiye kumvikana ko tudakwiye kubyihanganira, kuko hari aho bigera abantu bakabitwara nk’aho ari ubucuruzi bundi. Ntabwo gucuruza abantu ari icyaha twari dukwiye kuba twihanganira na gato.”