Gasabo: Abatishoboye ni bo bagira impuhwe zo kurera abana batabwa ku mihanda
Bamwe mu batishoboye batuye mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gasabo, nibo bagira umutima w’impuhwe wo kurera abana batabwa ku mihanda n’ababyeyi babo , bagashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, aho usanga ari na bo babarera rimwe na rimwe.
Ibi ni ibitangazwa n’abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge ya Kimironko na Remera mu Karere ka Gasabo.
Laetitia Umwaniwabo, Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Remera yatangarije IGIHE ko abana batoragurwa hirya no hino ku mihanda no ku bipangu by’abaturage, bazanwa ku biro by’umurenge, nabo bagashaka abagiraneza bo ku batwara ngo barererwe mu muryango.
Laetitia Umwaniwabo ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Kimironko ateruye umwana watoraguwe
Yagize ati “Ikibazo duhura na cyo ni uko abagaragaza umutima w’impuhwe wo gufata abo bana ari abaturage batishoboye ku buryo nabo ubona ko bakeneye gufashwa. Ubufasha rero twe tubaha ni ugushakira umwana ubwisungane mu kwivuza, kumushakira ibyangombwa by’ibanze kugira ngo umwana amenyekane mu mategeko, bimenyekane ko afitwe na kanaka, mbese agire aho abarizwa. Ariko kandi buri kwezi bagenerwa n’amafaranga ibihumbi icumi, uretse ko na yo ubona ko adahagije kandi ntanaboneka buri gihe.
Ikibazo cy’abana batabwa ku mihanda kimaze kuba ingorabahizi
Umwaniwabo akomeza avuga ko mu Murenge wa Kimironko , ikibazo cy’abana batabwa kimaze kuba ingorabahizi.
Yagize ati “Ni ikibazo cy’ingorabahizi , kuko nko mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo no mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2014, twabonye abana bagera kuri bane batoraguwe ku mihanda. Icyo nasaba abatuye mu Murenge wa Kimironko ni ukugira umutima wa kibyeyi, uwabyaye umwana akemera no kumurera, ufite ikibazo akakigeza ku buyobozi, ariko umuco mubi wo kujugunya abana ugacika.”
Kuva muri Werurwe 2012, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zivugurura uburyo uburere bw’umwana bukwiye kwitabwaho ari mu muryango, ndetse bijyana na gahunda yemejwe yo kurerera abana mu muryango, ari na byo binatuma abana batabwa baba bagomba kubona imiryango byihuse.
Iyi gahunda yari yemejwe ko izarangirana n’umwaka wa 2014, yigijwe inyuma ikaba izarangirana n’umwaka wa 2016, bigakorwa ku buryo bwiza kandi burambye.
emma@igihe.rw