Komiseri Rwarakabije yigaramye iby’ifungwa rinyuranyije n’amategeko mu Rwanda
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Paul Rwarakabije yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko mu Rwanda hari amagereza agifunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Minisitiri w’Umutekano, Musa Fazil Harerimana, ari mu rugendo mu magereza yo mu gihugu, yagaragarijwe n’abafunzwe ko bagihura n’ibibazo by’ingutu birimo gufungwa nta madosiye bafite, kugira amadosiye atuzuye , no kugirwa abere ariko bagakomeza gufungwa bategereje impapuro z’amarangizarubanza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu, Rwarakabije we yabihakanye yemeza ko abantu bose bafungiwe mu magereza yo mu Rwanda bafite amadosiye yuzuye abafunga, ko abafunzwe bavuga ibyo ari ababeshya “bapima ikirere”.
Yagize ati “mu magereza nta muntu ufunzwe binyuranyije n’amategeko kuko buri muntu mfite aho yinjiriye, urukiko ruvuga ngo injira n’igihe azasohokera, abakomeza kuvuga ngo bafunzwe binyuranyije n’amategeko ni abibwira ko ari byo koko, umugororwa aravuga ati njyewe nafunzwe mu kasho kera, iyo akizanye [icyo cyemezo] nicyo nkurikiza nkamufungura”.
Rwarakabije asobanura ko niba hari amwe mu makosa ajya abaho, uwagizwe umwere agatinda gufungurwa, icyo gihe ikosa riba ryabaye ku ruhande rw’uwagombaga kumufungura ntamufungure, cyangwa se ikosa rikaba ku rukiko cyangwa ubushinjacyaha baba baciye urubanza bagatinda kohereza impapuro z’irangizarubanza, kandi ko gereza itagendera ku magambo.
Mu kumwunganira, ushinzwe amategeko muri RCS, Sengabo Hilary, yavuze ko iyo habayeho amakosa nk’ayo haba hari abakwiye kubihanirwa muri icyo cyimbo.
Yagize ati “Ibyo umucamanza yagennye nibyo [amagereza] dushyira mu bikorwa ntitwongeraho ntitunagabanya. Ahantu rero muvuga ngo umuntu ashobora kugeza umwaka, imyaka ibiri cyangwa 10, njye kubwanjye navuga ngo “ntabwo bishoboka”, biramutse hari aho biri byumvikane neza, uwabikoze yaba yarabikoze ku giti cye, ntabwo ari RCS cyangwa se ari Leta kandi uwabikoze atyo arabihanirwa hakurikije igitabo mpanabyaha”.
Ku rundi ruhande ariko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, muri raporo yatangaje umwaka wa 2014, iheruka kugaragaza ko yasanze hari abagororwa 79 bakurikiranyweho ibyaha bisanzwe bafite amadosiye atuzuye.
Iyi Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu kandi yerekana ikibazo cy’imfungwa 104 zikurikiranyweho ibyaha bisanzwe zimaze imyaka irenga 2 zitaraburanishwa.
Mu Rwanda abagororwa bose hamwe ni 50749, na ho imfungwa ni 3530.
richardirakoze@igihe.rw