Abantu benshi banenze igisirikare cy’u Burundi kutagira icyo gitangaza ku mirwano yabereye mu Cibitoke. Kugeza ubu, igisirikare ntikiratangaza izina ry’umuntu waba warateguye ibi bitero. Abakurikiranira hafi ibintu basanga ibi nta gitangaza kirimo iyo urebye imiterere n’imibanire y’uwo muhanganye ku rwego mpuzamahanga.

 U Rwanda ruravugwaho kuba inyuma y’ibitero biherutse kugabwa mu Burundi

Iki gitero biravugwa ko cyakozwe n’abasirikare 700 bari baturutse mu Rwanda barimo Abarundi ngo bo mu bwoko bw’abatutsi benshi babaga muri M23, Abarundi batavuga rumwe n’ubutegetsi bo mu moko yose batorejwe mu Rwanda, ndetse ngo n’abasirikare bake b’u Rwanda.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru cyo mu Burundi kitwa Bujanews, ikomeza ivuga ko bitandukanye n’ibyo benshi bumvise mu itangazamakuru, izi nyeshyamba ngo zaturutse mu Rwanda aho kuba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zica mu mugezi wa Rusizi, ariko igisirikare cy’u Burundi ngo kikaba cyari cyabimenye mbere kirazireka zirinjira gifunga inyuma kugirango zidasubira mu birindiro byazo.

Kubera umubano uri hagati y’u Burundi na Tanzania, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nayo yari izi iby’iki gitero, yahise ikora igikorwa isanzwe ikora cyitwa Operation Sokola hafi y’umupaka wayo n’amakomini y’i Burundi yabereyemo imirwano mu rwego rwo gukumira inyeshyamba zagerageza guhunga zambuka Rusizi zerekeza muri Congo.

Imfungwa z’intambara zagize icyo zitangaza

Bamwe mu bafatiwe ku rugamba muri izi nyeshyamba bagize icyo bavuga abandi banga kugira icyo bavuga. Guverinoma y’u Burundi nayo yirinze kugira byinshi itangaza ku mugaragaro mu rwego ngo rwo kwirinda gucamo ibice abanyagihugu.

JPEG - 78.9 kb
Ingabo z’u Burundi

Irangira ry’igihe ntarengwa cyahawe FDLR ngo ibe yahagaritse ibikorwa byayo muri Congo

Uhagarariye FDLR yari yatangaje ko nta kintu kizaba kuwa 02 Mutarama 2015. Ni byo koko nta cyabaye kuri iyo tariki nta muntu wigeze abagabaho ibitero nk’uko byari biteganyijwe. Ese yaba yari azi umukino uri kubera mu karere hagati y’abagize imiryango mpuzamahanga mu karere no kw’isi? Icyo n’ikibazo cyibazwa muri iyi nkuru.

Byari biteganyijwe ko hagati muri uku kwezi hazaba inama izayoborwa na perezida Jacob Zuma ku biyaga bigari yagombaga guteranira muri Angola. Ese Zuma yaba yateganyaga kumvisha bagenzi be kwemera ubusabe bwa FDLR bwo gutaha mu Rwanda nk’ishyaka rya politiki nk’uko byabaye mu Burundi, muri Congo n’ahandi?

Impamvu yateje intambara mu Cibitoke

Nk’uko benshi babizi, leta ntizigira inshuti ahubwo zigira inyungu. Iyi nkuru irakomeza ivuga ko u Rwanda rufite inyungu mu kugira u Burundi na Tanzania nk’abumva kimwe na rwo ibintu kugira ngo rwizere ko rutekanye. Ngo kugirango ibi bishoboke urebye ukuntu ibintu byifashe muri iki gihe n’uko ubutegetsi bwahinduka muri biriya bihugu twavuze haruguru.

Ubwo ngo igikenewe n’ugufasha abarwanya ubutegetsi mu Burundi bagafata intara zimwe mbere y’uko bigarurira ubutegetsi. Ibi ngo byafasha u Rwanda kubona abazarushyigikira kwanga ko FDLR iza mu Rwanda byaba ngombwa hagakoreshwa ingufu za gisirikare.

Ngo nyuma yo gufata u Burundi gusubira muri Congo byakoroha nko ku gihe cya Buyoya bikaba byanatuma hashyirwaho leta y’Ibiyaga Bigari.