Amakuru aturuka muri africa y’epfo aremeza ko ejo ku wakane taliki 08/ 01/2015, ahagana muma saa munani nigice, umuhanzi  SANKARA CALLIXTE, akaba n,umuyobozi wungirije w’ INTAGANZWA, ubwo yari munzira yenda kugera muri studio aho atunganyiriza umuziki, umuntu yamuturutse inyuma, amukubikita ikintu mu mutwe abandi batangira kumuniga, bamutwara amatelephone ye abiri, bamaze kumenegekaza bamusunika mugaferege karimo amazi bahita biruka.

Capt Emile Rutagengwa arikumwe na Sankara kuri DVD y’indirimbo irungu izasohoka kuya 18/1/15

Amakuru dukesha umwanditsi w’ikinyamakuru inyenyerinews Ephrahim Habimana, aratumenyesha ko ikintu bakubise sankara mu mutwe cyatumye amara umwanya atazi aho ari aho azazamukiye ngo agasanga aryamye mumazi, mugaferege,  umutwe wabyimbye, afite ibikomere ku nkokora, nishati ye iriho amaraso.

Capt Emile Rutagengwa na Callixte Sankara kuri CD izasohoka kuya 18/1/15

SANKARA amaze iminsi agatsiko karamwijunditse kuva aho gatangiriye urubanza ruregwamo umuhanzi KIZITO MIHIGO na ntamuhanga cassien agatsiko gashinjako bakoranaga na Sankara mu mugambi wo guhirika ubutegetsi

hagati aho kandi mugihe Sankara ateganya gusohora album yise Rwanda in danger taliki 18/01/2015, ubwo hazaba hibukwa umwaka ushize Col patrick karegeya ahotowe, harimo na video y’indirimbo “IRUNGU” baririmbiye col Karegeya, nta gushidikanya ko uru rugomo rwakorewe sankara ejo rwaba rwihishwe inyuma n’ bambari b’agatsiko bagamije kumwihimuraho.

Ephrahim Habimana Afurika Yepfo

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSAmakuru aturuka muri africa y'epfo aremeza ko ejo ku wakane taliki 08/ 01/2015, ahagana muma saa munani nigice, umuhanzi  SANKARA CALLIXTE, akaba n,umuyobozi wungirije w' INTAGANZWA, ubwo yari munzira yenda kugera muri studio aho atunganyiriza umuziki, umuntu yamuturutse inyuma, amukubikita ikintu mu mutwe abandi batangira kumuniga, bamutwara amatelephone ye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE