Urukiko rukuru kuri uyu wa gatatu rwasomye imyanzuro ku cyifuzo cyari cyatanzwe n’ubushinjacyaha cyo gushakira Ingabire Victoire undi mwunganizi, runamutegeka kuzajya agaragara mu rubanza n’ubwo atagira icyo atangaza.


Ingabire Victoire urubanza rwe ruzakomeza
Kugaragara cyangwa kutagaragara mu rubanza rwe ngo ni uburenganzira bwa Ingabire nkuko byemejwe n’urukiko, urukiko rwanzuye ko rudashobora kumushakira umwunganizi kuko bidateganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Urukiko Rukuru rwanzuye ko urubanza rwa Ingabire rugomba gukomeza n’ubwo we yemeje ko atazongera kuburana, akanahagarika abamwunganiraga mu mategeko.

Tariki 16 Mata Ingabire yataganaje ko ahagaritse kongera kuburana nyuma y’ubwumvikane bucye hagati ya n’umwunganizi we, Maitre Gashabana, n’uruhande rw’Ubushinjacyaha.

Intandaro y’ubwo bwumvikane bucye ituruka ku kuba ubushinjacyaha bwarakoresheje imbaraga zabwo bukajya gusaka umutangabuhamya wa Ingabire Lt. col Michel Habimana ufungiye muri Gereza ya Kimironko. Uyu wakatiwe burundu n’inkiko gacaca, ubucamanza ngo bwamwambuye inyandiko yateguraga yagombaga gukoresha mu rukiko, nk’uko Maitre Gashabana yabitangaje mu rukiko tariki 16 z’uku kwezi.

Uyu mutangabuhamya wa Ingabire Victoire, Habimana yahoze ari umuvugizi wa FDLR mbere y’uko icikamo ibice, yitezweho ko yagombaga gufasha Ingabire kwisobanura ku byaha ashinjwa byo kuba yarateraga uwo mutwe inkunga y’amafaranga ..