Umuryango w’ abibumbye watangaje ko Itsinda ry’ umuryango w’ abibumbye riri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya (Monusco) n’ ingabo za Congo bamaze gutegura ibikorwa byo kurasa umutwe wa FDLR, nyuma y’ uko itariki ntarengwa wahawe ngo ube wamaze gushyira intwaro hasi yo yarangiye.

 Ibi byatangajwe nyuma y’ inama yabaye mu muhezo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ihuje akanama k’ umuryango w’ abibumbye gashinzwe umutekano, i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Itariki ntarengwa yari yashyizweho n’ abayobozi mu karere, ngo uyu mutwe w’ inyeshyamba ube wamaze gushyira intwaro hasi bitabaye ibyo ukagabwaho ibitero bya gisirikare, yarangiranye n’ uwa 2 Mutarama 2015.

JPEG - 61.2 kb
Bamwe mu ngabo za MONUSCO muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo

Aganira n’ abanyamakuru, ku cyicaro gikuru cy’ umuryango w’ abibumbye i New York, umuvugizi w’ umunyamabanga mukuru w’ umuryango w’ abibumbye Ban Ki-moon, Stéphane Dujarric yavuze ko ingabo za Congo (FARDC) zizagira uruhare runini mu bitero kuri FDLR.

Dujarric yagize ati:“Intumwa z’ umuryago w’ abibumbye n’ ingabo za Congo bateguye umugambi wa gisirikare uhuriweho, ugamije ibitero kuri FDLR,”

Yavuze ko uyu mutwe ugizwe n’ abantu bakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, utubahirije itariki ntarengwa wahawe yo gushyira intwaro hasi, itariki yemejwe n’ abayobozi b’Umuryango w’ iterambere ry’ ibihugu bya Afurika y’ Amajyepho (SADC), n’ inama mpuzamahanga y’ ibihugu by’ Akarere k’ ibiyaga bigari (ICGLR).

Umuvugizi wa Ban Ki Moon kandi yakomeje agira ati: “Monusco iri gukorana bya hafi na guverinoma ya Congo, abafatanyabikorwa mu karere na mpuzamahanga mu gusuzuma iki kibazo”

Dujarric yavuze ko Monusco yatangiye gutegura ibitero, aho yanavuze ko bamaze gushyira intwaro zabo mu birindiro bitegura kurasa FDLR.

Gusa ariko ubwo yaganiraga n’ itangazamakuru, nta kimenyetso cyagaragazaga ko Monusco na leta ya Kinshasa baba biteguye guhita bagaba ibitero kuri uyu mutwe ufite abayobozi bashakishwa, ngo baryozwe ibyaha by’ intambara bashinjwa gukorera abaturage ba Congo mu myaka 20 ishize.

Amakuru ahubwo avuga ko Monusco n’ Ingabo za Congo bagabye ibitero bikomeye ku nyeshyamba z’ Abarundi, FNL, mu burasirazuba bwa Congo. Abayobozi mu muryango w’ abibumbye bavuga ko ari uguharura inzira y’ ibitero kuri FDLR, nk’ uko byatangajwe n’ umuvugizi mu bya gisirikare muri Monusco, Lieutenant-Colonel Felix Prosper Basse, wagize ati: “Ibi bitero byatumye twigarurira ibirindiro byose byari mu karere kagenzurwaga n’ inyeshyamba z’ Abarundi.”

Ibi birindiro ngo nibyo bishobora kwifashishwa na Monusco n’ ingabo za Congo mu kurasa FDLR.

Guverinoma y’ u Rwanda iheruka gutangaza ko hakenewe ko FDLR igabwaho ibitero, kuko ngo amezi atandatu yahawe ngo ishyire intwaro hasi yayakoresheje yagura igisirikare cyayo no kwisuganya ngo ikomeze guteza umutekano mucye ku Rwanda no mu karere.

Biteganyijwe kandi ko ingabo zigize Burigade y’ ubutabazi, Force Intervention Brigade (FIB), izafasha muri ibi bitero. Uyu mutwe ugizwe n’ ingabo z’ ibihugu nka Afurika y’ Epfo, Tanzaniya na Malawi, n’ abasirikare bagera ku 3,069. Washyizweho byemejwe n’ akanama k’ umuryango w’ abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kuwa 28 Werurwe 2013.

Mu 2013, uyu mutwe niwo warashe inyeshyamba za M23, ariko ibikorwa nk’ ibi by’ ubufatanye mu bya gisirikare hagamijwe guhangana na FDLR bikaba bitarashoboka kugeza ubu. Abayobozi bahurira mu miryango ya ICGLR na SADC bakaba bafitanye inama muri uku kwezi ngo basuzume ikigomba gukurikira kuri FDLR.

Iy’inkuru turayikesha imirasire