umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita (Ifoto/Ububiko)

 

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda aravuga ko amakuru avuga ko ingabo z’u Rwanda zaba zinjiye muri Kongo ari ibinyoma byambaye ubusa.

Brig Gen Joseph Nzabamwita asanga abakomeje kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu rwego rwo guhashya umutwe wa FDLR ari, “abanzi bagamije kurangaza abantu”

Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4 Mutarama 2015…

“Uwo ni umwanzi, urumva abo ni abashaka kubangamira ibikorwa bya MONUSCO (byo kurwanya FDLR), ni ya propaganda yo kugira ngo barangaze abantu”

Amakuru avuga ko bamwe mu basirikari b’u Rwanda baba bageze ku butaka bwa Kongo mu gihe abandi bari kwisuganyiriza ku mupaka w’ibihugu byombi, yatangiye gukwirakwizwa nyuma y’aho igihe cy’amezi atandatu FDLR yahawe ngo ibe yashyize intwaro hasi kirangiye tariki 2 Mutarama 2015, ariko ntihabeho kurasa uwo mutwe nk’uko umuryango mpuzamahanag wari wabyemeje umwaka ushize.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda arasaba Abanyarwanda kwima amatwi abavuga ko ingabo z’u Rwanda zageze muri Kongo kuko ngo ababivuga badasobanukiwe ibyo bavuga.

Brig Gen Nzabamwita aributsa ko aho bivugwa ko ingabo z’u Rwanda zaba zikambitse (Runyoni) muri Kivu y’Amajyaruguru hamaze igihe kirenga umwaka hayoborwa n’ingabo za Kongo zifatanyije n’iza Tanzania.

Yabibwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe muri aya magambo…

“Biri ku mbuga nkoranyambaga ariko se aho Runyoni bavuga si ho hagiye M23? FARDC (ingabo za Kongo) se si yo ihari ifatanyije n’Abatanzania? Hanyuma se ubwo baba barahataye bate kugira ngo ingabo z’u Rwanda zihafate? [abavuga ibyo] namwe mubabaze ibyo ngibyo”

Mu gihe byari byitezwe ko abarwanyi ba FDLR bazaba batariyambura ubunyeshyamba tariki 2 Mutarama 2015 bazaraswa n’ingabo za Kongo zifatanyije n’iza MONUSCO, ibyo ntibyakozwe kugeza uyu munsi.

Abayobozi ba FDLR basabye kongerwa ikindi gihe cy’amezi atandatu, ariko umukuru w’ingabo za MONUSCO Martin Cobler ababwira ko nta kindi gihe bashobora guhabwa; ko umuti ndakuka ari ukubamishaho amasasu.

Hari amakuru avuga ko Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yaba yahamagaye inama y’abayobozi batandukanye bo ku mugabane w’Afurika ngo barebere hamwe icyakorwa kuko FDLR yanze kurambika ibirwanisho.

Ikinyamakuru Daily Mail cyandikirwa mu Bwongereza kiravuga ko iyo nama iteganyijwe mu mpera z’uku kwezi.

Mu gihe cy’amezi atandatu FDRL yahawe ngo abayirimo bose babe bamaze guca ukubiri n’ubunyeshyamba, Jacob Zuma avuga ko ababikoze ari abantu 337 bonyine, batageze no kuri 1/4 cy’abagize uwo mutwe bose.

FDLR ikurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha bitandukanye byibasiye abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

U Rwanda na rwo rufata FDLR nk’umutwe w’iterabwoba.

U Rwanda rwakunze gushinja umuryango mpuzamahanga kujenjekera abarwanyi ba FDLR; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko ibyemezo bifatirwa FDLR bishirira mu magambo.

Twitter: @JanvierPopote