Musanze : Habaruwe abagera kuri 971 barwaye amavunja
Ibi ni ibyagaragajwe mu Nteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze yabaye kuri iki cyumweru, aho abari bitabiriye iyi Nteko batashye bose biyemeje guca burundu iki kibazo cy’amavunja kivugwa mu Karere kabo.
Muri iyi nteko rusange, hishimiwe byinshi bimaze kugerwaho muri kariya Karere cyane cyane bijyanye n’iterambere ry’ubuzima bw’abahatuye ndetse n’ingaruka nziza bigira ku buzima bw’igihugu muri rusange.
Aha ariko havuzwe ikibazo cy’indwara y’amavunja akigaragara cyane muri Kariya Karere, ahagaragajwe ko habaruwe abantu 971 barwaye amavunja mu Karere kose, maze abayitabiriye bemeza ko indwara nk’iyo itagakwiye kuba iharangwa kuko igaragaza imbaraga nke mu kubungabunga isuku.
Abari muri iyi Nteko rusange bahigiyekurangiza burundu iki kibazo ku buryo mu mwaka utaha kitazongera kuhavugwa, ibi bikazashoboka hakoreshejwe imbaraga zose z’inzego zifite ubuzima n’imibereho myiza mu nshingano zazo n’abaturage ubwabo.
Mu bindi byagarutsweho bigaragara ko bigomba gushyirwamo ingufu, harimo ikibazo cy’umutekano muri kariya Karere, ahamaze iminsi hagaragara abantu kugeza ubu bashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR mu mugambi wo guhungabanya amahoro, barimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Aha, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga n’imiyoborere myiza muri FPR Inkotanyi Hon. Gasamagera Wellars yasabye abatuye aka Karere kwirinda kugira indimi ebyiri kuko byagaragaye kuri bamwe mu bari abanyamuryango nyamara baba no mu bikorwa bigamije gusenya ibyegezweho n’igihugu.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/musanze-habaruwe-abagera-kuri-971-barwaye-amavunja/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDIbi ni ibyagaragajwe mu Nteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze yabaye kuri iki cyumweru, aho abari bitabiriye iyi Nteko batashye bose biyemeje guca burundu iki kibazo cy’amavunja kivugwa mu Karere kabo. Muri iyi nteko rusange, hishimiwe byinshi bimaze kugerwaho muri kariya Karere cyane cyane bijyanye n’iterambere ry’ubuzima...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS